Premier League : Liverpool ikomeza kuyobora urutonde ; mu makipe makipe makuru ntayakoze ikosa
Ikipe ya Liverpool yongeye kuyobora izindi ku rutonde rwa shampiyona y’ubwongereza rw’agateganyo nyuma yuko igitego cya Jota gifashije iyi kipe gutsindira igitego 1-0 ikipe ya Crystal Palace bagahita banandika intsinzi yabo ya gatandatu mumikino irindwi muriyi shampiyona. menya n’ibindi byavuye ku bindi bibuga muri iyi shampiyona ya ENGLISH PREMIER LEAGUE;
Liverpool itozwa n’umuholandi Arne Slot ifite amanota 18 kandi yicaye ku mwanya w’icyubahiro k’urutonde rwa shampiyona ikaba ikurikiwe na Manchester City, yari yakiriye Fulham kuri Stade yayo ya Etihad .
Crystal Palace yari isa nkaho itari yakagiye mu mukino neza byumwihariko mugice cya mbere ariko yaje kwiminjiramo agafu mugice cya kabiri nyuma yo gusimbuza byumwihariko iyinjira ry’abarimo Will Hughes ,Nathaniel Clyne na Jean-Philippe Mateta .Ariko, nabwo ikibazo cyo kunanirwa kurangiriza amahirwe babonaga mu izamu cyakomeje kubabera ingorabahizi , kuri ubu bivuze ko Palace ikomeje kubura ntsinzi muriyi shampiyona, ikaba yicaye ku mwanya wa 18, muri mwanya y’amakipe afite amahirwe menshi yo kumanuka .
AMAKURU AGEZWEHO NONAHA MU GIHE TWATEGURAGA IYI NKURU ;
Indi mikino irangiye muri aka kanya muri iyi shampiyona y’abongereza ;iyi ikipe ya Arsenal yihanangiririzaga ikipe ya Southampton ku kibuga Emirates stadium iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe ; ibi bikaba ari ibitego bya Kai Harvetz ku munota wa 58 , Gabriel . Martinelli 68′,na Bukayo Saka ku munota wa 88′ gusa C. Archer ku munota wa 55 yari yatsindiye southampton.
Ikipe ya Brentford mu mukino waberaga kuri sitade ya Gtech Community Stadium yatsinze ikipe Wolvermpton Wonderers ibitego bitanu kuri bitatu ,naho ikipe ya Leicester city bigoranye itsinda igitego kimwe rukumbi ikipe ya Bournemouth kuri sitade ya King Power .
Ikipe Manchester city nayo bigoranye ibashije kwikura imbere ya ekipe ya fulham dore iyitsinze kuri burembe aho umukino urangiye ari ibitego bitatu kuri bibiri bya Fulham ,city yatsindiwe n’umubiligi ufite amamuko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Jeremy Doku n’umunyaKorowasiya wanatsinze ibitego bibiri ywtwa Mateo Kovačić naho Fulham iyitsindirwa na Andreas Pereira na mugenzi we R. Muniz .
Kera kabaye ikipe yiyita ko ari abanyamugi kavukire b’umurwa mukuru w’ubwongereza London , abo ntabandi n’ikipe ya West Ham united nyuma y’ibihe bari bamazemo imitsi badatsinda rwose baje kwitwara neza banyagira ikipe ya Ipswitch Town ibitego bine byose kuri kimwe ,
Westham united ya Julen Lopetegui yasifuriwe n’umusifuzi Anthony Taylor ,ikaba yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino ku gitego cya Micheal Antonio ,umunya- Ghana Mohammes Kudus ashyiramo icyakabiri ,Jarrad Bowen aterekamo icya gatatu naho umunyaburezile Lucas Paquetá aterekamo agashyinguracumu .
Kuri uyu wa gatandatu kandi umukino uri busoze ni umukino uraza kubera ku kibuga cya Goodison Park aho ikipe ya Everton itozwa na Sean Dyche itamerewe neza nayo iraza kuba yakiriye Newcastle mu kanya gato cyane ku isaha y’isaa kumi n’ebyiri n’igice ,uyu mukino ukaba uri buyoborwe n’umwongereza Craig Dawson .