FootballHomeSports

Premier League : Bruno fernandez yatumye manchester united isuzugurwa na Tottenham bikabije!

Ikipe ya Tottenham Hotspur itsindiye Manchester United ibitego bitatu ku ubusa kuri sitade ya Old Trafford mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’Ubwongereza [Premier Laegue], ibi byongera igitutu cyo kwirukanwa k’umutoza wa United witwa Erik Ten Hag.

Spurs yagiye mu kiruhuko cy’gice cya mbere itsinze igitego 1-0 nyuma yuko umuholandi Micky van de Ven yazamukanye umupira asa nkaho atirisha ba myugariro ba United maze bazaguhindukira uwitwa Brennan Johnson ukomoka muri wales yahindukije uwitwa Onana Onana.

Muri uyu mukino kandi , Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes, yahawe ikarita itukura iboneweho [Direct ]mu minota mbere y’igice cya kabiri kubera ikosa yari akoreye umusore w’umwongereza witwa James Maddison nubwo iyi karita itavuzweho rumwe nubwo ibi bitabujije umwongereza Chris Kavanagh wari uyoboye uyu mukino kwereka uyu munya-porutigale ikarita itukura yanamusohoraga mu kibuga .

Ikipe ya Tottenham yaje kubona igitego cya kabiri binyuze kuri Dejan Kulusevski wahawe umupira mwiza na Brenan Johnson wagize umukino mwiza maze nawe awuzamukana neza maze aragenda aroba uwitwa André Onana Onana wari urinze izamu rya united hanyuma Dominik Solanke aza gushyiramo agashyinguracumu k’igitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe n’umunyasenegale Pape Matar Sarr maze nawe ntakuzuyaza awutereka mu rucundura.

Zimwe mu mvamutima za Brennan Johnson wa Tottenham waganiriye n’igitangazamakuru cya Sky Sports nyuma y’umukino yavuze ko kuba umwe mu bakinnyi ba manchester [kapiteni Bruno ] yabonye ikarita itukura byaborohereje akazi gusa ariko nubundi ikipe bayirushije haba bacyuzuye cyangwa babaye icumi.

Johnson yagize ati : “yaba igihe twari tukiri 11 kuri 11 cyangwa 10 na 10, twiganje cyane mu mukino. Twari dufite gahunda yimikino isobanutse kandi twakoze neza ibyo twifuzaga gukora rero iyi ntinzi twayigombaga rwose “

Intsinzi itumye Spurs igera ku mwanya wa munani muri shampiyona hamwe n’amanota 10, bikuriraho igitutu umutoza Ange Postecoglou nyuma yo kumara iminsi itari mike atitwara neza.

Kurundi ruhande ,ikipe ya Manchester united itozwa n’umuholandi Ten hag yamanutse ku mwanya wa 12 ku urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’abongereza n’amanota arindwi gusa mu mikino itandatu imaze gukina .

Ku munsi w’ejo ,Ku wa gatandatu, Liverpool yafashe umwanya wa mbere, itsinze Wolverhampton Wanderers ibitego 2-1, ndetse ibi binasemburwa na ekipe ya Manchester City, yanganije igitego 1-1 na Newcastle United mu mukino wabereye kuri sitade yitiriwe parike ya mutagatifu james [ Saint James Park].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *