Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi akaba n’umwepisikopi wa Roma, Pope Francis, ku munsi w’ejo byemejwe ko yitabye Imana azize indwara y’umutima ndetse no guturika tw’udutsi tujyana amaraso mu bwonko ibizwi nka ‘Stroke’ , nyuma yo kumara iminsi arwaye akaza gusa nk’uworohewe.
Mu gutangaza urupfu rwe Umuvugizi wa Vaican Cardinal Kevin Ferrell. Yagize Ati “Muri iki gitondo ahagana saa 7:35, Umushumba wa Kiliziya Papa Francis twasanze yasubiye mu rugo kwa Se. Ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye umurimo w’Imana na Kiliziya yayo.”
Uzasimbura Papa Francis azatorwa ryari?
Tugendeye ku itegeko nshinga rya Kiliziya Gatolika “Apostolic constitution Universi Dominici Gregis” rivuga ko amatora yo kwimika Papa mushya atagomba gukorwa mbere y’iminsi 15 nyuma y’itabaruka rya papa wariho , ariko nanone itora ntirigomba kurenza iminsi 20 ritaraba nyuma y’urupfu rwa papa.
Ibi bisonuye ko ubaze uhereye ku itariki ya 21/04/2025 , papa Francis yitabiyeho Imana iminsi 15 (yemewe yo kuba hatorwa undi papa) izuzura itariki ya 06/05/2025 , ubwo iminsi 20 itagomba kurenga yo izuzura ku itariki ya 11/05/2025, ibi byumvikanisha ko papa mushya azatondwa hagati ya tariki 06 na 11 Gicurasi 2025.
Abahabwa abahirwe yo gutorwa
- .Cardinal Jean-Marc Aveline (France, 65)
- Cardinal Pierbattista Pizzaballa (Italy, 60)
- Cardinal Wim Eijk (Netherlands, 71)
- Cardinal Fridolin Ambongo Besungu (Democratic Republic of the Congo, 65)
- Cardinal Robert Sarah (Guinea, 79)
- Cardinal Péter Erdő (Hungary, 72)
- Cardinal Peter Turkson (Ghana, 76)
- Cardinal Matteo Zuppi (Italy, 69)
- Cardinal Luis Antonio Tagle (Philippines, 67)
- Cardinal Pietro Parolin (Italy, 70)
Mu bashobora gutorerwa kuba Pope ntago hagaragaramo uri hejuru y’imyaka 80, mu ba papa 20 baheruka kuyobora Kiliziya Gatolika 17 muri bo ni Abataliyani batatu gusa nibo batari Abataliyani ari na bo baheruka.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?