FootballHomeSports

‘Politiki si akazi kacu’ Kapiteni w’Ubudage Joshua Kimmich

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubudage Joshua Kimmich yatangaje ko, we na bagenzi be batakabaye barakoze “imyiyerekano ya politiki” mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu gihugu cya Qatar.

Abakapiteni batandukanye b’ibihugu bigera kuri birindwi, bari bateguye kwambara ibitambaro bya (one love), bishatse gusobanura, ubwihanganirane n’ubwisanzure dore ko , kubana kw’abahuje ibitsina ari ibintu bitemewe n’amategeko mu gihugu cya Qatar.

Nyuma y’aho FIFA ivuze ko, iteganya ibihano ku mukinnyi uzambara icyo gitambaro , abakinnyi b’Ubudage bo,”bahisemo kwifotoza bapfukishije akaboko umunwa”, mu ifoto bifotoje mbere y’umukino wabo wa mbere batsinzwemo n’Ubuyapani.

“Twashakaga gutanga ubutumwa bw’uburyo FIFA iri gucecekesha amakipe,” amagambo y’uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubudage Hansi Flick.

Mu ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’imikino ya (UEFA nations league) Joshua Kimmich yavuze ko, yicuza kuba yarakoze kiriya gikorwa.

“Muri rusange twe nk’abakinnyi tugomba gusigasira indangagaciro zacu, bikarushaho cyane ku bakapiteni b’amakipe y’igihugu,ariko muri make mbona atari akazi kacu, Gukora imyiyerekano ya politiki igihe cyose,” kapiteni Kimmich aganira n’itangazamakuru.

Yongeye agira ati,” Reba nko muri Qatar. Ntitwigaragaje neza nagato haba ku ikipe ndetse no ku gihugu muri rusange. Gukora igikorwa nka kiriya haricyo byangije ku irushanwa,” gusa akomeza avuga ko irushanwa ryo, ryari ryiza, cyane cyane mu mitegurire.

“Ibihugu byo mu Burengerazuba bikunze kugaragaza ibitekerezo akenshi bireba isi ndetse, tukumva ko, ari ukuri ahantu hose .Twe nk’igihugu twakagombye kwirebaho tukamenya ibibazo dufite mbere yo kujya mu bindi.

“Igihe cyashize cyacu ntitwagikoresheje neza, buri gihe twabaga turi kurengera ibintu tutazi ndetse bitanadufasheho gusa ikiza dufite abantu b’inzobere muri politiki kandi bazi kuyikora neza. Nge sindi inzobere muri Politiki.

Aya magambo Kimmich yayatangaje nyuma y’aho yari abajijwe ku gikombe cy’isi cyo mu 2034 dore ko, biteganyijwe ko igihugu cya ‘Saudi Arabia’ cyiyamamaje cyonyine aricyo kizatorwa mu matora azabera mu nama ya FIFA iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Imiryango mpuzamahanga itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu yatangiye gukomatanyiriza iki gihugu aho igishinja gukoresha uburetwa abakozi bari kubaka ibikorwa bizifashishwa.

Kimmich abajijwe kuri Saudi Arabia yagize ati,”ku bwanjye ndumva icyo nashishikariza abazakina iyo mikino izaba mu myaka iri mbere, ari,ukuzabasha kwita ku mukino cyane, kurusha ibindi. Ati kandi, nyuma ya byose gukina ni akazi kacu mu gihe twahamagawe kuko dupimirwa ku musaruro”.

Igihugu cya Saudi Arabia gihakana kivuye inyuma ibirego byose kiregwa ndetse kivuga ko, ari uburenganzira bwacyo kurinda abaturage b’igihugu binyuze mu mategeko yatowe.

Ikipe y’igihugu y’Ubudage ifite imikino ibiri ya (UEFA nations league) aho izakina na Bosnia Herzegovina ku wa Gatandatu, igakurikizaho Hongiliya ku wa Kabiri ari nayo izasorezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *