HomePolitics

Polisi y’u Rwanda yiseguye ku baturage kubera mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane!

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rw’umwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza warashwe n’Abapolisi igihe polisi yarimo ishaka gufata abinjiza ibicuruzwa bya magendu mu Rwanda, isasu rigafata uwo mwana wajyaga ku ishuri, bigatuma abaturage bashyamirana n’abapolisi.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki Indwi Ukwakira 2024 ,nibwo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu nibwo uyu mwana yarashwe na polisi ubwo bahanganaga n’abinjizaga magendu y’imyenda ya caguwa mu Rwanda bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Binavugwa ko muri uku kurasa kuri abo binjizaga ibicuruzwa mu buryo butemewe, Abapolisi babarasheho, hanyuma isasu rikayoba rikahuranya mu kico umwana wigaga wari ugiye ku ishuri.

Ibi byazamuye ubushyamirane n’ururuntu hagati ya polisi n’abaturage nyuma uburakari bagize kubera iraswa ry’uwo muziranenge warashwe ubwo yari agiye mu masomo, aho banabateye intosho.

Gusa kurundi ruhande ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda burangajwe imbere na CP Vincent Sano usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa ndetse n’ubw’inzego z’ibanze bujya kuganiriza aba baturage, bunabihanganisha kuri ibi byago.

Mu ijambo rye CP Sano yagize ati : “Muri iyo operation ntabwo byadushimishije, twese tuba twababaye kubera ko byagenze gutyo,Umutekano turawufite ibigenda nabi, ibi byabaye turabashakira umuti dufatanyije namwe mwese.

“Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaretse akazi ngo tuze twifatanya namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”

Amakuru agera kuri Daily Box kandi avuga kandi ko hari abandi baturage batandatu na bo bakomerekeye muri iri rasa ryabayeho, bakaba bajyanywe kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *