HomeOthers

 Polisi y’u Rwanda yasubije uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe !

Polisi y’u Rwanda yahaye igisubizo uwiyise ‘Wimbwira’ ku urubuga rwa X wari wayisabye ko yaza akaba afunzweho iminsi mike kugirango yitekerezeho ,imugira inama yo kuba yakoresha ubundi buryo bwatuma aruhuka nko kuba yatembera ahantu nyaburanga kuko hahari henshi mu Rwanda mu kizwi nka ‘visit Rwanda’.

Ibi byatangiye ku munsi wo ku wa gatandatu ubwo uwiyise ‘Wimbwira -ubusa’ yandikiye ubutumwa urwego rwa Polisi y’igihugu asa nk’uyigisha inama ku kibazo cy’iki kintu umuntu yakora aramutse ashaka yo yafungwa ku bushake hanyuma akitekerezaho akabona gufungurwa .

Uyu wiyise ‘Wimbwira -Ubusa’ yagize ati : ” Ese Polisi y’u Rwanda, umuntu abyutse akumva arashaka ko mumufunga nk’iminsi 3 kugira ngo yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.”

Nkuko Polisi y’u Rwanda isanzwe izwiho gushyikirana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bayiyambajije yahise isubiza uyu ukoresha konti ya ‘Wimbwira’ , aho yagize iti : ” Ntabwo dutanga “staycation” [ahantu umuntu ajya kuruhukira akitekereza] muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri Visit Rwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”

Hari benshi bakunze kumvikana babaza inzego z’umutekano by’umwihariko Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku mbuga nkoranyambaga kuko mu ntangiriro z’iki cyumweru undi muntu yabajije RIB  niba yasura zimwe muri sitasiyo zayo kugira ngo arusheho kumenya imikorere yayo.

RIB nayo yahise isubiza uyu wayibajije ko ntacyo bitwaye, ndetse imubwira yisanga ,ko yazanasura Sitasiyo yarwo imwegereye kugira ngo icyifuzo cye cyubahirizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *