Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurandura burundu ibibazo by’umutekano muke bivugwa mu ntara y’iburasirazuba
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mukwabo wakozwe wari ugamije gushakisha abakora ibyaha birimo guteza umutekano muke ndetse n’ubujura bw’inka bumaze iminsi buvugwa mu Ntara y’Iburasirazuba, hafashwe abantu 63.
Izi nka zagarujwe zigera kuri 25 zikaba zaribwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri uyu mwaka, mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, ndetse abagera kuri 63 bacyekwaho kuziba bahise batabwa muri yombi.
Si ubujura bw’inka bwonyine bumaze igihe buvugwa muri iyi ntara nini kuruta izindi mu gihugu kuko mu minsi ishize byanavugwaga ko nyuma yuko haba hari abameza nk’abacengezi bitwaza intwaro gakondo bagahohotera abaturage, ndetse bamwe bagahamya ko ari ko ari abacengezi.
Ibi bibazo bibarizwa muri intara biri mu byatumye ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buhita butumiza inama y’ikubagaho igamije kwigira hamwe no gushakira ibisubizo bihamye ku bibazo by’umutekano muke bimaze iminsi bivugwa muri iyi ntara .
Uwari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri iyi nama ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga wahumurije abatuye muri iyi Ntara y’Iburasirazuba byumwihariko abo mu Karere ka Nyagatare, ababwira ko umutekano uhagaze neza mu Gihugu cyabo.
Rutikanga, yanakomoje ku kuba abacyekwaho ubujura bw’inka bari mu byiciro bine ari byo; abiba inka bazikuye mu rwuri bafatanyije n’abashumba bazo, abazibaga, abazitwara n’abazigura.
Aho yagize ati: “Twashoboye gufata aba bose bacyekwa biturutse ku mikoranire myiza n’ubufatanye bukomeye ndetse no guhanahana amakuru n’abaturage.
“Biturutse ku mbaraga zashyizwe mu bikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora magendu, bahisemo kugenda bakwirakwiza ibihuha by’uko hari umutekano mucye ndetse udutsiko twabo tugahohotera abaturage tugamije kubatera ubwoba ngo badatanga amakuru kuri ubwo bugizi bwa nabi n’ibyaha byambukiranya umupaka bakora.”
ACP Rutikanga yanongeyeho ko uretse abo bakora ibyo byaha bafashwe, ibikorwa byo gushakisha bagenzi babo n’abandi babyishoramo bigikomeje ndetse akagira inama ababyijanditsemo kubivamo, kuko byahagurukiwe .