HomeOthers

Polisi y’u Rwanda yatangije  ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw’ukwezi bugamije kurwanya gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku mugabane w’Afurika (AAM2024), bufite intego yo gucecekesha imbunda mu bihugu biwugize.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari, mu Karere ka Rwamagana, muri gahunda y’icyerekezo cy’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe cy’amahoro n’umutekano birambye ku mugabane by’umwihariko bishingiye ku bushake bwo gushyikiriza intwaro inzego zishinzwe umutekano, ku bazitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko amategeko ya buri gihugu n’amasezerano mpuzamahanga abiteganya.

Ubwo hatangizwaga uyu muhango, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu,  Benjamin Sesonga, yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi, bishingiye ku miterere y’umutekano w’umugabane w’Afurika, ahakunze kurangwa amakimbirane aterwa n’impamvu zitandukanye ndetse ugasanga abawutuye bagira inyota yo gutunga imbunda z’ubwirinzi.

Yagize ati: “Gukwirakwiza no gukoresha nabi imbunda nto ni bimwe mu bikomeje kubangamira umutekano ku isi. Bifasha abagizi ba nabi n’imitwe y’iterabwoba guhungabanya umutekano n’amahoro mu Karere n’ahandi ku isi, bahohotera cyangwa bavutsa ubuzima abaturage b’inzirakarengane mu bikorwa byabo birimo ubujura, ibitero by’iterabwoba, gushimuta amatungo, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Ubu bukangurambaga buri mu cyerekezo cy’igihugu cy’imyaka 5 y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’amasasu.

Amasasu arenga tone 500 n’imbunda nto zirenga ibihumbi 12, nibyo bimaze gutwikwa kuva mu mwaka wa 2010, bikaba bigaragaza ubushake bw’u Rwanda no kuba ruhagaze neza muri iki gikorwa.

Hazibandwa ku gushishikariza abatunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzishyikiriza ku bushake inzego z’umutekano, amahugurwa yo kubumbatira umutekano no gucunga neza ububiko bw’intwaro, amahugurwa azahabwa abo mu nzego z’umutekano n’abasivili bazafasha mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.

Jean Pierre Betindji, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Akarere gishinzwe imicungire y’intwaro nto (RECSA) yavuze ko inteko ya 29 y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yo muri 2017, yemeje Nzeri nk’ukwezi kwahariwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro hagamijwe gushishikariza abazitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzishyikiriza Leta nta bwoba bwo gukurikiranwa n’amategeko.

Ni gahunda yongerewe igihe kuzageza mu mwaka wa 2030 nk’intego yo gucecekesha imbunda ku mugabane w’Afurika.

Hagendewe ku mibare, ku mugabane w’Afurika gusa, intwaro zigera kuri miliyoni 100 zitunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Betindji yasobanuye ko iyo imbunda zikoreshwa muri ubwo buryo biteza umutekano mucye, ihohoterwa no kudindira mu iterambere bitewe n’uko zifashishwa mu gukora ibyaha, iterabwoba na Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *