HomeOthers

Polisi iraburira abakoresha nabi imirongo yayo ihamagarwaho hasabwa ubutabazi bwihuse

Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda, ACP Boniface Rutikanga, yateguje ko abakinisha imirongo ya Polisi ishinzwe Ubutabazi bazajya bakurikiranwa kuko barogoya imikorere y’ababishinzwe, bakanatambamira abifuza gutabarwa byihuse.

Komiseri wa Polisi ushinzwe Ubuhuzabikorwa, ACP Elie Mberabagabo, yavuze impamvu 4 zibangamira abashaka guhamagara umurongo w’ubutabazi wa Polisi y’u Rwanda.

Aganira n’igitangazamakuru cy’igihu yagize ati : “Mbere hariho abahamagaraga batukana, umuntu yabashimira ntibagitukana. Baduhamagaraga badusaba amafaranga, bakaduhamagara badusaba kubashakira abagore ariko twakomeje kubakangurira kureka kuwukoresha, babicikaho.”

Raporo yakozwe  kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 18 Ukwakira 2019 ikozwe  n’ishami rya Polisi rishinzwe kwitaba ziriya telefoni  umunsi ku wundi yagaragaje ko  mu bantu bagera ku bihumbi 192, 181 bahamagaye  mu minsi umunani gusa, abantu bangana n’ibihumbi 159, 841 aribo bahamagaraga bafite impamvu zumvikana zitumye bahamagara.

Ni mugihe hari bamwe mu baturage bahamagara iyo mirongo mu buryo butari bwo, aho abagera ku gihumbi (1,092) bahamagaye batukana, abantu 902 bahamagara basaba indirimo, abantu  ibihumbi  8,643 bari abana bahamagaraga bakubagana, abantu 1,526 bahamagaraga basuhuza, abantu 2,446 bahamagaraga basaba serivisi za bimwe mu bigo by’itumanaho,  ni mu gihe abantu bagera ku 17,728 ari abahamagaraga ntibavuge bagaceceka.

Ibi bigira ingaruka kuko biba inzitizi zikomeye zo kugera ku ntego zashyiriweho iyi mirongo  aho bituma  abantu bakeneye ubufasha cyangwa serivisi runaka batabona umwanya wo guhamagara kuko imirongo iba yihariwe n’abayikoresha nabi.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi nziza no kubafasha igihe bahuye n’ikibazo Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itandukanye ihamagarwa ku buntu. Iyo mirongo twavuga uzwi cyane wa 112 wahamagaraho Polisi y’u Rwanda igihe ushaka ubutabazi bwihuta, 110 igihe ushaka ubufasha ugize ikibazo uri mu mazi, 111 ni umurongo wahamagara uramutse uhuye n’ikibazo giturutse ku nkongi y’umuriro, 113 iyi wayihamagara igihe uhuye n’ikibazo k’impanuka zo mu muhanda, 118 iyi ihamagarwa hari serivisi ushaka mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, 997 ihamagarwa  mu kurwanya ruswa, ndetse n’umurongo wa 3511 wahamagara igihe uhohotewe n’umupolisi.

Iyi mirongo yose ihamagarwa ku buntu nta mafaranga y’ifatabuguzi uciwe, kandi Polisi y’u Rwanda iba ifite abapolisi biteguye kwakira abayihamagaye yose icyarimwe. 

Itegeko n°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho ingingo yaryo ya 201 ivuga ko umuntu wese, utabiherewe uruhushya n’itegeko cyangwa ngo abisonerwe na ryo, agakora igikorwa kigira ingaruka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye zo kwangiza, gutesha, kubuza, kubangamira ikoreshwa ry’ihuriro rya mudasobwa, cyangwa kubuza kugera, cyangwa kwangiza porogaramu cyangwa inkuru ibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe ibiteganijwe mu gitabo cy’amategeko ahana.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 35 ivuga ko umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa, ushyira ibikangisho ku muntu cyangwa ku wundi muntu bigatuma umuntu agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba hifashishijwe kimwe muri ibi bikorwa bikurikira iyo: 1° yerekanye, akwirakwije cyangwa ashyize ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa amafirimi by’urukozasozi;
2° ku bw’inabi, afashe amashusho, firimi cyangwa amajwi by’undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi;
3° agaragaje cyangwa akwirakwije amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa; aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *