Police y’u Rwanda ikatishije itike ya 1/4 cy’irangiza itsinze iyo muri Burundi
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball (Police HC) yageze muri ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya ECAHF Senior Club Championship, nyuma yo gutsinda SOS yo mu Burundi ibitego 42 kuri 32.
Uyu mukino ukomeye wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera, iherereye mu mujyi wa Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, mu rwego rw’iri rushanwa rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi ni imikino ibaye ku nshuro yayo ya 42 , Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Moya n’igice z’umugoroba, utangira ikipe ya Police HC irusha cyane iya SOS kuko igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego 24 kuri 16 bya SOS.
Mu mukino wa Handball, birashoboka ko ikipe irangije igice cya mbere irushwa ibitego 8 ishobora gutsinda, n’ubwo bitoroshye kubyishyura mu gihe cy’umukino wose.
Ariko Police HC, yashoboye kurushaho gushyiramo imbaraga mu gice cya kabiri, ikomeza kongera ikinyuranyo cy’ibitego. Umukino warangiye Police HC itsinze SOS ibitego 42 kuri 32, ikomeza kwiyerekana nk’imwe mu makipe akomeye muri iri rushanwa.
Muri yindi mikino y’amajonjora yakinnye, Police HC yatsinze ikipe ya Juba City yo muri Sudani y’Epfo ibitego 63 kuri 11, ndetse ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza itsinda UB Sports yo mu Rwanda ibitego 43 kuri 27.
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana, yashimiye abakinnyi ku bwitange n’imyitwarire myiza mu mikino yose bamaze gukina, ndetse abasaba gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye.
Aho yagize ati: “Abakinnyi ntabwo bantengushye. Tugiye muri ¼ cy’irangiza, urugamba ruracyakomeza kandi gahunda ni ugukomeza kwitwara neza. Ndabyizeye ko tuzatsinda.”
Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, Police HC izagaruka mu kibuga gukina umukino wa ¼ cy’irangiza na Gicumbi HT, nayo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.
Iri rushanwa riri kubera mu Rwanda rikomeje kugaragaza imbaraga z’amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse rikaba riteye amatsiko menshi ku mikino isigaye.