HomeSportsVolleyball

Police volleyball club yerekanye intwaro nshya yibitseho zigomba kuyifasha kwitwara neza mu mwaka utaha

Police volleyball club yerekanye ku mugaragaro intwaro nshya ziyizafasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino ugiye kuza , izi zirimo abatoza n’abakinnyi ndetse  mu ikipe y’abagabo, harimo abakinnyi bashya batatu barimo uvuye mu ikipe yo muri Algeria .

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye Kacyiru niho iki gikorwa cyabereye cyikaba cyayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza wanashimye amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball intambwe amaze gutera, abasaba gukomeza kurushaho kwesura amakipe .

Abakinnyi bashya berekanywe ku ruhande rw’ikipe y’abagabo ya polisi igizwe n’abakinnyi 16, ni batatu ari bo; Manzi Saduru (Libero) bavanye muri APR VC na babiri bakina ku ruhande rw’ibumoso ; Ishimwe Patrick wavuye muri GS Officiel de Butare na Jahara Kaita wakiniraga ikipe ya O.M.K yo mu gihugu cya Algeria.

 DCG Jeanne Chantal  yanerekanye ko imikino atari umwanya wo kwishima gusa ahubwo ko iyo Polisi yitabiriye imikino ari na bumwe mu buryo bwo gusabana no gufatanya n’abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, bityo ko uretse umupira w’amaguru n’abakunda umukino w’intoki nabo bagomba kugenerwa uwo mwanya.

Aho yagize ati ; “Kuva amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball yakwinjira mu irushanwa mu myaka ibiri ishize, hari amateka amaze kubaka kandi ashimishije muri uyu mukino. Mu gutangira byasaga no kugerageza amahirwe ariko mwagaragaje ko bishoboka ndetse mwegukana ibikombe mu marushanwa atandukanye. Icyo musabwa ni ukudasubiza inyuma ibyishimo by’abafana mugakomeza kwitwara neza kurushaho.” nkuko yabitangarije ishami rya polisi rishinzwe imenyekanishamakuru.

Mu ikipe y’Abagore kandi hongerewemo Umunya-Ghanakazi AYEPOE Sandra Azuremah (Middle Blocker) wakinaga mu ikipe ya El Walk Wings y’iwabo muri Ghana.

Herekanywe kandi umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe y’Abagore ari we Murangwa Usenga Sandrine n’ushinzwe itangazamakuru mu makipe yombi, Imani Isaac Rabbin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *