EntertainmentHome

Platini P ategerejwe muri Amerika mu gitaramo ‘Baba Experience’

Umuhanzi Nemeye Platini , uzwi cyane ku izina rya Platini P cyangwa se Baba wamenyekanye mundirimbo nyinshi hano mu Rwanda zirimo, Attention ndetse na Jeje aherutse gushyira hanze, agiye gutaramira muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Nemeye Platini uzwi nka Platini P, biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Ukwezi kw’Ukuboza azerekeza muri Amerika muri gahunda yo gukora ibitaramo muri leta zitandukanye zo muri iki gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu musore ataramiye abanyakigali n’abafana be muri rusange, mu gitaramo yise “Baba Experience”, ubwo yizihizaga imyaka itanu amaze atangiye umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, dore ko uyu musore yahoze abarizwa mu itsinda ryakanyujijeho hambere rizwi nka “Dream Boyz”. Uyu musore rero akaba yatangaje ko nubundi agiye gukomereza ibi bitaramo bye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu bitaramo ateganya kuzakorera kuri ubu butaka hamaze kwanzurwa ibigera kuri bitatu Aho azabikorera mu migi itatu itandukanye.

Platini azakorera igitaramo cye cyambere muri Phoenix ho muri Arizona, icya kabiri agikorere ahitwa Kentucky, mu gihe igitaramo cyanyuma kigomba kubera muri Michigan.

Uyu musore bigaragara ko akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana be muri rusange, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo “Jeje” yahuriyemo n’umuhanzi Davis D nawe uri mubakunzwe n’imbaga nyamwinshi hano murw’imisozi igihumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *