HomePolitics

Perezida wa Sena yerekanye ingaruka za ruswa mu iterambere ry’igihugu

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yerekanye ko ruswa ari ikibazo cy’ingutu kibangamiye iterambere ry’Igihugu kigatuma ubukungu butazamuka ku kigero gishimishije.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda , yanashimangiye ko hakiri icyuho cya ruswa mu nzego z’imicungire y’umutungo wa Leta, mu itangwa rya serivisi, mu micungire y’amasoko ya Leta no mu itangwa ry’akazi.

Aho yagize ati : “Iyi nama rero ni umwanya mwiza wo gusuzuma imiterere n’imvano ya ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye.Ruswa ibangamira ubutabera, igatuma amahirwe y’abaturage adasaranganywa mu buryo bungana ndetse igakuraho icyizere abaturage bagirira inzego zibayobora.”

Ni ubutumwa yahaye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku miterere ya ruswa n’ingamba zo kuyirwanyayateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC-Rwanda).

Imwe mu mbogamizi ikigaragara mu kurwanya ruswa hari abaturage badatanga amakuru, ubushakashatsi bya vuba ba Transparency International Rwanda bwagaragaje ko abantu 8% bamenye ibyaha bya ruswa badatanga amakuru.

 Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024-2029), biteganyijwe ko igipimo cy’uburyo abaturage banyurwa na serivisi bahabwa kizagera kuri 90%.4 Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera imbaraga mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa.

Ubushakashatsi bwa RGB ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze ari ho ruswa igaragara kurusha ahandi ku gipimo cyo hejuru cya 41.6%. Inzego z’ibanze kandi ni zo ziza imbere mu kurangwa n’ikimenyane mu mikorere yazo ku gipimo cya 44.7%.

Ubushakashatsi ku miterere ya ruswa nto mu Rwanda bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda, bugaragaza ko igipimo cy’aho abaturange babona hari ruswa cyane mu nzego zitanga serivisi, ari mu rwego rw’abikorera kuko ruri kuri 13% (2024)7 ruvuye kuri 15.6% (2023), 21.2% (2022), 20.4% (2021) na 12.95% (2020).

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *