Perezida wa Rayon Sports yavuze impamvu nyamukuru yatumye Robertinho ahagarikwa

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Twagirayezu Thadee yatangaje ko impamvu y’ihagarikwa rya Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ rishingiye ku musaruro ugerwa ku mashyi amaze iminsi abona bivuguruza itangazo ryari ryanyujijwe ku mbugankoranyambaga z’iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa tariki 14 Mata 2025, nibwo abinyujije ku mbugankoranyambaga zayo Rayon Sports yamenyesheje abakunzi bayo ko umutoza Robertinho yahagaritswe kubera impamvu z’uburwayi, gusa bisa nk’ibyahuriranye na Perezida w’iyi kipe wahise atangaza ko byakozwe ku mpamvu z’umusaruro muke.

Yagize Ati “Robertinho twamuhagaritse igihe kingana n’amezi abiri kubera umusaruro muke, ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye umuntu atahita avuga mu buryo burambuye,ariko iyo n’iyo mpamvu nyamukuru.” Yaganiraga na Radio/Tv10 Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports ifite umukino w’ishiraniro w’igikombe cy’Amahoro wa kimwe cya Kabiri, kuri uyu wa Kabiri wa tariki 15 Mata 2025, hazaba ari ku isaha y’i saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Biteganyijwe ko umutoza wari umaze iminsi agizwe umwungiriza, Bwana Rwaka Claude, ari we ugomba gutoza uyu mu kino bisa nkaho ari ho basigaje amahirwe mu gihe bamaze gutakaza umwanya wa mbere muri Shampiyona.

Uyu Munya-Brazil utoza Rayon Sports, mu mikino 11 iheruka afitemo intsinzi eshatu gusa, akongeraho imikino yagiye anganya mu buryo budasobanutse no kunanirwa gufata ikemezo kuri Khadime Ndiaye witwaye nabi mu bihe bitandukanye nk’uko abafana ba Murere bagiye babyemeza.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *