Perezida wa Rayon Sports, Thadee Twagirayezu, yatangaje ko banyuzwe n’imyanzuro yafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ku mukino wahagaritswe kubera umutekano muke, ni umukino wari wabahuje na Bugesera FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM , Perezida wa Rayon Sports yasobanuye uburyo bakiriyemo imyanzuro , Yagize Ati : “Twabyakiriye neza , uko bafashe imyanzuro Kandi tuzubahiriza ibyo badusabye , ntago twarenga ku itegeko rya FERWAFA Kandi ariyo itugenga, ubwo tuzabyubahiriza nta kibazo.”
Agaruka ku cyo gukina ntabafana kuri sitade cyane ko umunyamakuru yari amubajije niba atari ugusonga Rayon Sports, yagize Ati “Nge ntago nabivuga gutyo, buriya iyo ibyemezo byafashwe urabyubahiriza hanyuma nawe ugashaka uko wubahiriza ibyo byemezo (aseka) ndibaza rero ko ntakudusonga kurimo.”
Yabajijwe niba umusifuzi ataba ari we watumye haba imvururu ku mukino yanga gusubiza icyo kibazo, “Ntago najya mu bakoze…… Kuko sindi mu bateye isanganya , ntago ndi mu mwanya mwiza wo gusubiza icyo kibazo.”
Uyu mukino FERWAFA yemeje ko uzaba tariki 21 Gicurasi 2025, kuri sitade ya karere ka Bugesera, ukazakomereza aho wari ugeze ndetse Bugesera FC izakomezanya ibitego byayo bibiri ku busa(2-0) , bisobanuye ko APR FC ifite amahirwe yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka nyuma y’Icyamahora yatwaye.