Perezida wa Rayon Sports yasubije Munyakazi Sadate uherutse gutangaza ko yifuza kugura iyi kipe

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Twagirayezu Thadee yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports itagurishwa nyuma y’uko uwigeze kuyiyobora Bwana Munyakazi Sadate atangaje ko yiteguye kuyigura ayitanzeho Miliyari 5 z’amafanga y’u Rwanda

Mu minsi ishize ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwasimbuye ubwa perezida Uwayezu Jean Fidele, bwatangije umushinga wa Rayon Sports LTD ugamije guha rugari ababishaka Kandi babishoboye kugura imigabane muri Rayon Sports.

Ni n’aho Munyakazi Sadate yahereye avuga ko azayigura ikaba iye ndetse aza kugaragaza amafaranga yashora muri Rayon Sports nibyo yakora atanga n’igihe cyo kubitekerezaho ibyo perezida wa Rayon Sports yamaganiye kure.

Yemeza ko ayo amafaranga yakwakirwa nk’umumyamigabane wese ndetse hagakomeza no guhabwa karibu n’abandi hagamijwe kuzamura amafaranga cyane ko Rayon Sports ntanyirayo igira.

Yagize Ati “Iyi kipe ntizagurishwa ahubwo izagurwamo imigabane, izo Miliyari eshanu zibonetse n’ubundi twakomeza gushaka izindi, kuko muri iyi si ntamwanya wo guhagarara uhaba.”

Uko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, guhera ku mafaranga ibihumbi 30 y’amafaranga y’u Rwanda uzajya ubasha kwibikaho umugabane muri Rayon Sports LTD, ikirindiriwe ni igihe iyi migabane izatangirira gucuruzwa.

Rwanda Premier League Table

1.Rayon Sports: 46
2.APR FC: 45
3.AS Kigali: 34
4.Mukura VS: 34
5.Gorilla FC:33
6. Rutsiro FC: 33
7.Police FC: 32
8.Etincelles FC: 28
9.Gasogi United: 27
10.Muhazi United: 26
11.Amagaju FC: 26
12.Musanze FC: 25
13.Bugesera FC: 24
14.Marines FC: 23
15.Kiyovu Sports: 21
16.Vision FC: 16

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *