Perezida wa Rayon Sports atanze umucyo kuri Roben Ngabo watangajwe na Radio/TV10 nk’umunyamakuru
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Thadee Twagirayezu yemeje ko Roben Ngabo acyiri umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports nubwo yanatangajwe nk’umunyamakuru mushya wa Radio/TV 10 Rwanda.
Kuri icyi Cyumweru ku itariki ya 16 Gashyantare 2025, nibwo ibicishije ku mbugankoranyambaga zayo Radio/TV10 yatangaje Roben Ngabo nk’umunyamakuru mushya wayo mu kiganiro cy’imikino 10 Sports/Urukiko.
Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports batangiye kwibaza niba yaba yamaze gutandukana n’iyi kipe, bamaranye iminsi nk’umuvugizi wayo n’ushinzwe ibijyanye n’ihanahana makuru muri iyi kipe .
Perezida Thadee Twagirayezu yagize Ati “Roben Ngabo aracyari umuvugizi wa Rayon Sports, yagiye hariya nka kazi kandi katamufata umunsi wose, rero aracyari umuvugizi wa Rayon Sports.”
Ibi, Perezida wa Rayon Sports yabigarutseho ubwo yari yagiye gusura Fan Club ya Gikundiro Family yari yamutumiye aboneraho no gutanga umucyo kuri izi mpungenge z’abafana ba Rayon Sports.
Gusa umuvugizi wa Rayon Sports Roben Ngabo ntazongera kumvikana mu kiganiro Rayon Time nk’uko perezida yabyemeje Ati “Rayon Time yo ntazongera kuyigaragaramo gusa hari abandi bazabikora kandi babikore neza uko bikwiye turabizeye cyane”
Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 40, ikaba iherutse gutsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), hakaba hari mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’u Rwanda.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?