Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwo muri koreya rwafashe umwanzuro wo gukura ku butegetsi Perezida Yoon Suk Yeol nyuma yo gushyiraho itegeko riha igisirikare ububasha bwo kuyobara Igihugu.
Urukiko rwategetse ko Yoon ahita ava muri perezidansi ndetse hagatangira no gushakwa uzahita amusimbura kuri uyu mwanya wo kuba umukuru w’igihugu mugihe cy’amezi ane nyuma yo kuva kubutegetsi.
Iri tegeko riha ububasha igisirikare mukuyobora Igihugu, iyo rishyizweho rihita risimbura itegeko nshinga maze hagatangira gukurikizwa amategeko ya gisirikare mu miyobirere y’igihugu.
Bitewe n’uburyo Igihugu kiyobowe gisirikare Kiba ntamudendezo gifite, Yoon akimara gushyiraho iri tegeko byateje umutekano muke muri iki gihugu aho yaba abaturage ndetse n’abayobozi munzengo zitandukanye bagaragaje ko bisa nko gusubira mugihe cy’imitegekere ikandamiza kandi Koreya afite Demokarasi.
Mugihe gishize uyu Perezida Yoon yohereje ingabo mu Nteko Nshinga Mategeko kugirango zifate ubutegetsi n’ububasha bw’inteko, ibi bikaba byaratumye Inteko itora ko yaba ahagaritse ku mirimo ye.
Uku kugufata IntekoNshinga Mategeko byamaze amasaha atandatu gusa ariko, byateye benshi guhahamuka batinya ko byateza Ibibazo mu minsi irimbere mumiyoborere y’iki gihugu.
Nyuma yuko Urukiko rw’ikirenga rushinzwe kurengera itegekonshinga rikuye Yoon kumirimo yo kuba umukuru w’Igihugu, abaturage biraye mumihanda bishimira iki cyemezo kuko bari babangamiwe n’imitegekere y’uyu mugabo.
Hari hashize iminsi urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ryibazwaho uburyo Perezida Yoon abarusha ububasha munshingano zabo.
Mugutora niba uyu perezida Yoon Suk Yeol, abacamanza bose bakora muri runo rukiko bemeje ko agomba kuva kubutegetsi.
Moon Hyung-bae Perezida w:agateganyo w’uru rukiko yavuze ko perezida Yoon yarenze ku Itegeko Nshinga ubwo yoherezaga ingabo zikinjira mu Nteko Nshinga Mategeko ngo zifata ububasha bwayo.
Ati” Yarenze ku Itegeko Nshinga bituma ahahamura abaturage Kandi ariwe ukwiriye kubirinda”.
Biteganijwe ko nyuma y’amezi ane aribwo hanzamenyekana uzasimbura uyu Yoon Suk Yeol binyuze mu matora.