Watch Loading...
HomePolitics

Perezida wa guinea bissau yatangaje ko ataziyamamariza indi manda

Umaro Cissoko Embalo usanzwe ari Perezida wa Gineya Bisawu yatangaje ko ataziyamamariza manda ya kabiri mu matora azaba mu kwezi kwa 12.

Itangazo rye ritunguranye, rishobora guteza icyuho mu butegetsi no kongera ibibazo by’umutekano muke mu gihugu, gituwe na miliyoni zigera muri ebyiri kandi gikunze kubamo kudeta.

Nyuma y’inama ya komisiyo y’abaminisitiri mw’ijoro ryakeye, Embalo yavuze ko umugore we yamwumvishije ko atagomba kwongera kwiyamamaza.Embalo w’imyaka 51 y’amavuko yatowe mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2020 kugirango asimbure perezida wari ucyuye igihe, Jose Mario Vaz.

Nk’uko Embalo yabyivugiye, hari abagerageje incuro ebyiri ku muhirika ku butegetsi. Ubuheruka hari mu kwezi kwa 12 mu 2023. Embalo yatsinze Domingos Simoes Pereira na 54% by’amajwi kandi yari yemerewe indi manda.

Yavuze ko uzamusimbura atazaba Pereira cyangwa abandi banyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi, Braima Camara na Nuno Gomes Na Bian. Cyakora nta bisobanuro yatanze cyangwa ngo avuge amazina y’uzamusimbura.

Embalo, wahoze ari umujenerali, akabaye minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Vaz, yarazwe ibibazo bya politiki bimaze igihe mu gihugu, aho guhirika ubutegetsi n’imidugararo byakunze kugaragara kuva gihawe ubwigenge na Porutugali mu 1974.

Muri gahunda ya politiki iriho ubu, ishyaka rifite ubwiganze cyangwa urugaga rw’amashyaka, rushyiraho guverinema. Ariko perezida afite ububasha bwo kuyisesa ku mpamvu zimwe na zimwe. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *