HomePolitics

Perezida Putin avuga ko amahirwe ye yo kwitabira inama ya G20 muri Berezile agererwa ku mashyi

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko atazitabira inama y’ibihugu 20 bikize ku isi izwi nka G20 iteganijwe mu kwezi gutaha ikaba izabera muri Berezile mu gihe agaragaza impungenge zo kuba ashobora gutabwa muri yombi ukurikije icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Ku wa gatanu, Putin yavuze ko ukwitabira kwe muri iyi nama gushobora kuzasenya imigendekere myiza y’iyi nama, kubera ko ibiganiro bishobora kuzaba bishingiye ku cyemezo cya ICC cyatanzwe cyo kumuta muri yombi umwaka ushize kubera ibyaha bijyanye n’intambara akekwaho kuba yararwaniye muri Ukraine guhera muri gashyantare /2022 .

Ukraine yasabye igihugu cya Berezile, gisanzwe ari n’umunyamuryango wa ICC, guta muri yombi Putin aramutse agiyeyo mu birori biteganijwe ku tariki ya 18-19 Ugushyingo.

Icyakora, Putin avuga ko Uburusiya bushobora gusinyanana na Brezil amasezerano y’ibihugu agamije kugira apfubirizemo icyemezo cyo kumuta muri yombi cya ICC ndetse ibi bikaba igisubizo cyo kuburizamo umugambi mubisha w’abanyamuryango ba NATO wo ku muta muri yombi.

Ati: “Ibyemezo nk’ibi biroroshye cyane kurenga uburyo bitekerezwamo ,kuko birahagije gushyira umukono ku masezerano ya za guverinoma kandi ibyo bituma ububasha bwa ICC buzaba buke, nshingiye ku mubano usesuye uburusiya bufitanye na Brazil .”

Uburusiya ntibwegeze bushyira umukono kuri masezerano yagenaga ishyirwaho rya ICC,ndetse bunahakana byimazeyo ibirego bishinjwa Putin ku bivugwa ko birukana mu buryo butemewe abagore n’abana bijyana no kubahohotera mu gihugu cya Ukraine nyuma y’uko Moscou itangiye kugaba ibitero mu 2022.

Muri Nzeri, Putin yasuye Mongoliya nta kibazo afite nubwo igihugu cyari umunyamuryango wa ICC, bityo rero, gusa nyuma iki gihugu cyahise gitegekwa gufunga abantu bashakishwa n’urukiko.

Putin Ariko, umwaka ushize, yasibye inama y’itsinda rya BRICS (Burezili, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa, Afurika yepfo) ry’ubukungu ryiga ku iterambere ry’ubkungu yabereye muri Afurika yepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *