Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 27 y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/ ukwakira /2024 , Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 27 y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza {commonwealth] iri kubera I Apia muri Samoa.
Igihugu cy’u Rwanda kimaze imyaka isaga ibiri kiyoboye commonwealth, uhereye muri 2022 ubwo rwakiraga inama iheruka y’uyu muryango, kuri iyi nshuro hari hatahiwe igihugu cya Samoa cyakiriye iyi nama ya CHOGM 2024 irimo kuba kikaba ari nacyo kigiye gukorera mu ngata igihugu cy’u Rwanda ku buyobozi bw’uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri.
Perezida Kagame yagejeje ijambo kubitabiriye iyo nama, aho yatangiye ashimira minisitiri w’intebe wa Samoa, Afioga Fiame Naomi Mata’afa umusimbuye ku buyobozi bw’uwo muryango, amwifuriza amahirwe n’imigisha ndetse anamwizeza ko u Rwanda rwiteguye kumushyigikira mu buryo bwose.
Iyi nama ibaye mu gihe isi yose iri guhangana ni ikibazo cy’izamuka ry’ubushyuhe bukabije, buhangayikishishije cyane cyane ibirwa bito bito byo mu nyanja ya Pasifike n’Ibihugu bya Karayibe kuko bigenda birushaho kurengerwa n’amazi.
Perezida Kagame yavuze ko ahanini imihindagurikire y’ibihe iterwa ni ibihugu bikize byohereza ibyuka bihumanya ikirere bikangiza akayunguruzo k’izuba nyuma bigateza ingaruka nyinshi ku bihugu bito ndetse nibiri mu nzira y’amajyambere, harimo amapfa n’imyuzure ndetse ni indwara zitandukanye nka kanseri ni izindi zibasira imyanya y’ubuhumekero.
Umukuru w’igihugu yasabye ibindi bihugu gufata iyambere mu gutabara ibindi bihugu biri guhura nizo ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi bagashakira hamwe icyakorwa ngo bahangane nazo ku buryo burambye.
Perezida kagame yagize ati : “ Mu gihe twitegura inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe [ COP29] mu byumweru biri imbere dukwiye kugira icyo dukora . amasezerano arimo ubusa nta gisubizo gifatika yatanga, uru rugamba rw’imihindagurikire y’ibihe twarutsinda mu gihe ibihugu bikize byatanga ubufasha buhagije mu by’imari mu guhangana ni icyo kibazo.”
Yanavuze ko ubufatanye bukwiye kuba ubw’ibihugu byose, ntihabeho gushyira mu myenda iremereye ibihugu bikiri mu inzira y’iterambere.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yasoje asaba abaturage b’ibihugu bigize umuryango wa commonwealth ko habaho ubufatanye mu nzego zose, by’umwihariko urubyiruko ndetse n’abagore bagafashwa mu guhanga imirimo igiye itandukanye cyane cyane ishingiye ku ikoranabuhanga.
Commonwealth, ni Umuryango uhuriwemo n’ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza washinzwe ku ikubitiro n’ibihugu birimo Australia, Canada, u Buhinde, Nouvelle-Zélande, Pakisitan, Afurika y’Epfo, Sri Lanka n’u Bwongereza.
Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949, umaze imyaka 73. Uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose yo ku isi. Ibihugu byo muri Commonwealth bihuzwa no guharanira inyungu bihuriyeho, ari zo guteza imbere amahoro na demokarasi, kubungabunga ibidukikije ndetse n’amajyambere.