HomeUMUTEKANO

Perezida Paul Kagame yemeje ko u Rwanda rukomeje umugambi  wo gukaza ingamba z’umutekano

Perezida Kagame yatangarije abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC ko u Rwanda ruzakomeza gukaza ingamba zo kwicungira umutekano kumipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nama yahuje abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAC) na SADC, Perezida Paul Kagame Yavuze ko mu rwego rwo kwicungira umutekano, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zumutekano ku mupaka, rushingiye no kubitero by’ibisasu byatewe mu karere ka Rubavu mu gihe abarwanyi ba M23 barasanaga n’ingabo za RDC, abanyarwanda bakahasiga ubuzima.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rugifite impungenge ku mutekano warwo, kuko ibibera muri Congo bituma umutwe wa FDLR utifuriza icyiza u Rwanda uboneraho gukora ibikorwa bigamije bihungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwitaye cyane ku mutekano warwo, kandi ko ikibazo cya RDC kigomba gukemurwa mu buryo bwemewe mu biganiro bya politiki. 

Yavuze ko buri gihugu kigomba kubahwa  ubusugire n’ubwigenge bwacyo, kandi ibyo bikaba ari ibintu by’ingenzi mu gushaka amahoro arambye mu karere. 

Ati: “Iyo tuvuga ubwigenge n’ubusugire, bugomba kuba ubwa buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa ubusugire n’ubwigenge.”

Iyi nama ya EAC na SADC yatangijwe nyuma y’ibiganiro byabaye muri Gashyantare 2025, aho hatanzwe imyanzuro igamije guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC. Mu biganiro byakurikiyeho, abagaba bakuru b’ingabo batangiye gukora raporo y’uburyo imirwano n’ubushotoranyi bizahagarara, ndetse ibikorwa by’ubutabazi bigakomeza nta nkomyi mu gihe ibiganiro bya politiki bizaba bigamije guhuza impande zishyamiranye.

Perezida Kagame yemeje ko EAC na SADC biri gutera intambwe nziza mu gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, kandi ko umusanzu wa buri wese ari ingenzi kugira ngo intego yo gutanga umusanzu mu mahoro igerweho.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *