FootballHomeSports

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwitegura gukaza umukandara/kufunga mkanda mu gihe ibihugu biri gufata ibihano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abari bitabiriye umuhuro wo kwegera abaturage ko bakwitegura kwizirika umukanda mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gufatira ibihano u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Nk’uko bisanzwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ajya agirana umuhuro n’abaturage ugamije kubegera ndetse no kuganira nabo, gusa uyu muhuro wanahuriranye n’ibihe bitari byize igihugu cy’u Rwanda cyirimo , aho gihanganye n’igitutu ndetse n’ibihano by’ibihugu by’amahanga.

Uyu mwanya umukuru w’u Rwanda yawukoresheje anagaragaza ndetse anashimangira aho igihugu cy’u Rwanda gihagaze ku bihano kiri gufatirwa n’amahanga , yibutsa Abanyarwanda ko aho igihugu cyavuye ari kure , ndetse abasaba no gukaza umukanda mu gihe ibi bihugu biri gufata ibihano kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rikomeze kuganza.

Yagize Ati ” Ibi biri aho bavuga ngo ibihano , tura kora ibi cyangwa biriya, ubuse twabyuka twapfuye kubera ibihano. Nyiri kibazo ninawe uri gusaba ibihano, “

Perezida Paul Kagame yakomeje agaragaza ko Kandi igihugu cy’Ububiligi ari imbogamizi ikomeye ku Rwanda aho yagize Ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa. Rukajya rutugarukaho, abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Ibihugu birimo Canada, Ubwongereza, Ubudage ,Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika biri mu bihugu bimaze gufatira ibihano u Rwanda ndetse n’abantu ku giti cyabo bo muri guverinoma y’u Rwanda , mu gihe u Rwanda arirwo rwafashe iyambere mu guhagarika amasezerano rwari rufitanye n’Ububiligi , nubwo Leta y’iki gihugu yatangaje ko nubundi byari muri gahunda yayo.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *