HomePolitics

Perezida Paul kagame w’u Rwanda yongeye kwegukana umudende w’ishimwe!

Ku wa kane tariki 24 ukwakira 2024, perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul kagame yahawe igihembo cy’Umunyafurika wagaragaje ubushobozi n’impinduka ziteza imbere ubukungu nk’igihembo kigenerwa abayobozi mubya politiki n’ubucuruzi, all Africa business Leaders Awards (AABLA)

Iki gihembo cyashyikirijwe ambasaderi Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’epfo, mwizina rya perezida kagame, aho abategura ibi bihembo basobanura ko impamvu yahawe iki gihembo aruko yabaye umuyobozi w’indashyikirwa, kandi waharaniye impinduka kuri uyu mu gabane wa Afurika ku bijyanye n’ubukungu.

Munyandiko Emmanuel hategeka yagaragaje, yagize ati” Perezida kagame yatuye iki gihembo abagabo, abagore n’urubyiruko benshi cyane bakora ubutaruhuka mu kubaka Afurika ikomeye kandi iteye imbere.”

Dusubiye inyuma mu mwaka wa 2018, nabwo perezida kagame yari yegukanye iki gikombe bigaragara ko atari ubwa mbere agitsindiye ahubwo ari ibisanzwe kuri we nk’umuyobozi.

Mu biganiro perezida kagame yagiranye n’umunyamakuru wa forbes yashimiye cyane abanyarwanda avuga ko bamunezeza cyane kandi aterwa ishema nabo kuko ibyo akoze bafatanyije babigeraho cyane kandi akomeza avuga ko ntacyo yashobora kugeraho wenyine adafatanyije n’Abanyarwanda.

Perezida kagame yongeye kuvuga kandi ko icyo gihembo aricyo kigaragariramo iterambere ry’Urwanda. hagendewe kubyo umugabane w’Afurika wagezeho mu nzego zitandukanye, aho yasobanuye ko azirikana ibyo ibindi bihugu by’Afurika byagezeho, iterambere atari iry’Urwanda gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *