HomePolitics

Perezida Paul Kagame w’U Rwanda yagize isabukuru y’amavuko

Nyakubahwa Paul Kagame , akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu taliki 23 Ukwakira 2024 , yagize isabukuru y’amavuko , aho yujuje imyaka 67.

Prezident Paul Kagame uri kubarizwa muri leta ya Samoa ,Aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za goverinoma bikoresha ururimi rw’icyongereza, uyu munsi taliki 23, Ukwakira 2024 yujuje imyaka 67 y’amavuko.

Intwari y’u Rwanda Paul Kagame, yavutse kuwa gatatu taliki nk’iyi ya 23, Ukwakira 1957, avukira kumusozi wa Nyarutovu ahazwi nka Tambwe yo mu karere karuhango gaherereye mu majyepfo y’igihugu cy’u Rwanda, avuka ku ngoma y’umwami Mutara lll Charles Rudahigwa.

Paul Kagame , yavutse mu muryango w’abana bane , akaba umuhererezi muri bo, kuri se Rutagambwa deogratius wari umucuruzi ukomeye w’ikawa akaba n’umwe mubashinze koperative Trafipro, nyina Asteria akaba mubyara w’umwamikazi Rozalia Gicanda. Ibi bigaragaza ko Umuryango Kagame akomokamo wari ufite amaraso y’ubwami.

Perezida Kagame yakunze kuvugako atiratana kuba yaravutse mubakomeye , avugako abaye ari uwirata yakirata ibyo yagezeho.

President Paul Kagame yavukiye mu muryango w’abatunzi , ukaba umuryango w’abakirisitu gatulika, ibi bituma abatizwa akiri muto , abatirizwa I kabgayi ahari ikicaro cya kiliziya mu Rwanda.

Iminsi ye ya mbere mu Rwanda yari myiza, nubwo icyo gihe igihugu cyari mu mvururu zishingiye ku moko, dore ko ari nabwo Ababiligi bashakaga kwigobotora ingoma ya cyami yari ho icyo gihe.

Kagame Paul, yakuriye mu gihugu cya Uganda, nyuma y’uko umuryango we n’abawugize bahahungiye mu mwaka 1961, ubwo bahigwaga ngo bicwe. Aha muri Uganda ni naho Paul Kagame yigiye amashuri ye abanza Ku ishuri rya Rwengoro primary school, n’ayisumbuye Ku ishuri rya Ntare school ryari mu mashuri akomeye akaba ari naho umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yize.

Ubuzima bwa Kagame n’umuryango we muri Uganda bwari bugoye kuko babayeho nk’impunzi mu nkambi yari iherereye muri kampala.

Nk’uko bigaragara mu gitabo ‘A thousand Hills. Rwanda’s Rebirth and the man who Dreamed it’ cy’umwanditsi Stephen kinzer, Kagame kumyaka 15, ise yitabye imana bituma imyitwarire ye Ku ishuri ihinduka cyane.

Nyuma yo kubohora igihugu akanahagarika jenoside yakorewe abatutsi, Paul Kagame yatangiye urigendo rwo kuyobora igihugu cy’Urwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *