HomePolitics

Perezida Ndayishimiye yemeje ko ingabo z’u Rwanda zidakomeye kurusha iz’u Burundi

Perezida w’u Burundi , Ndayishimiye Evariste yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zidakomeye ku rwego nk’ingabo z’u Burundi anongera gushimangira ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke umaze igihe ututumba muri aka karere .

Ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de jesus – Christ mu cyumweru gishize perezida Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zidakomeye kurusha iz’uburundi usibye ko ize zidakunze gushyira hanze ibikoresho bya gisirikare byazo gusa ko bihagije ndetse yongera kwibutsa abatuye iki gihugu ko cyirinzwe kurusha uko bitekerezwa .

Aho yagize ati : ” njya numva abantu bavuga ngo ingabo z’u Rwanda zirakomeyeee nkatangara nkavuga nti iyo muba muzi nange ingabo mfite , gusa nanone nkavuga ngo bazimenya gute badasenga n’imana ngo izibahishurire .

“Njya numva abavuga ko u Burundi ngo ntibafite igisirikare gikomeye , nagirango nibutse ko dufite igisirikare gikomeye kandi iyo abo babivuga baza kuba babona ibyo mbona gusa icyo navuga nuko u Burundi butekanye .”

Perezida Ndayishimiye kandi yongeye kwibutsa abari bitabiriye aya masengesho ko mbere y’umwaka wo mu 1959 nta kibazo cy’ivangura gishingiye ku moko u Burundi bwari bufite gusa nyuma iki gihe iki gihugu cyaje kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko kubera u Rwanda .

Aho yagize ati : “Mu Burundi mbere ya 59 nta kibazo twari dufite. Abazungu bari baragerageje kuducamo ibice kugeza ubwo mu 1975 bashyiraho itegeko rikumira Abahutu, ariko biranga kubera ko hari hakiriho umwami w’Abarundi. Ni we wari wungiye ubumwe abo Barundi, n’ubwo abazungu bari gukora iki ntibyari gukunda .”

Uyu mukuru w’igihugu atangaje ibi mu gihe abahagarariye u Burundi n’u Rwanda bari mu biganiro bigamije gusubiza umubano n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi aho wahoze nyuma yuko impande zombi byagaragaye ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo cyatumye zisa nkaho zihisemo inzira zidahura .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *