Perezida Museveni yasinye itegeko rishya ryemerera abasivile kuburanishwa n’inkiko za gisirikare

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyize umukono ku itegeko rishya ryemerera ko abasivile bashobora kongera kuburanishwa n’inkiko za gisirikare mu bihe bidasanzwe, nubwo Urukiko Rukuru rwari rwaratesheje agaciro iri tegeko mu kwezi kwa Mutarama 2025.

Iri tegeko ryavuguruwe rivuga ko abacamanza b’inkiko za gisirikare bagomba kuba bafite ubumenyi n’amahugurwa mu by’amategeko, bakaburanisha mu buryo bwigenga kandi butabogamye. Ariko nanone, abasivile bashobora gukurikiranwa n’izo nkiko nibafatwa bafite ibikoresho bya gisirikare.

Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ntibitabiriye itora ry’iri tegeko, bavuga ko ryirengagije icyemezo cy’urukiko rukuru, ndetse bakemeza ko izo nkiko zikoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko hari bamwe bashinjwa ibihimbano, bagafungwa igihe kirekire bataraburanishwa, cyangwa bagakatirwa ibihano bikomeye kurusha inkiko zisanzwe.

Iri tegeko rije nyuma y’urugero rukomeye rwafatiwe kuri Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, wafatiwe i Nairobi akajyanwa muri Uganda agashyikirizwa inkiko za gisirikare, nubwo nyuma yaje kwimurirwa mu nkiko zisanzwe.

Museveni we avuga ko izo nkiko ari ingenzi mu guhangana n’abanyabyaha n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, kuko ngo inkiko zisanzwe zitinda kubaburanisha.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *