Perezida Macron yategetse M23 kuva muri Bukavu
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron nyuma yo kugirana ibiganiro na Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda yategetse ko imirwano ihanganishijemo umutwe w’inyeshyamba za M23 na FARDC igomba guhita ihagarara ndetse M23 ikavana ingabo zayo muri Bukavu vuba .
Ku munsi wejo tariki ya 15 Gashyantare nibwo perezida Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro na Tshisekedi ku kibazo cy’umutekano giteye impungege mu burasirazuba bw’iki gihugu nyuma yuko umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye umujyi wa Bukavu .
Perezida Macron mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa X yagize ati : ” Naganiriye na perezida Tshisekedi ku kibazo cy’umutekano ukomeje kuba mubi mu gihugu cye ndetse tunemeranya ku ngingo zikurikira : gushyiraho agahenge k’imirwano gahuriweho n’impande zombi , umutwe wa M23 ugomba guhita ukura ingabo zawo muri mujyi wa Bukavu ndetse ko ubuyobozi bwa gisivili bugomba guhita busubirana inshingano zo kuyobora uyu mujyi byihuse .”
Mu minsi ishize , Binyuze muri minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu , Ubufaransa bwongeye kumvikana bwamagana ibikorwa bya Leta y’u Rwanda byo gufasha umutwe wa M23 ndetse anavuga ko bidakwiye ko umutwe w’inyeshyamba wigarurira umujyi wa Bukavu wari utuwe n’abaturage mu mahoro .
Nkaho ibyo bidahagije , Ubufaransa bwanatangaje ko bugiye gushyiriraho ibihano bikarishye uwo ari wese uri kugira uruhare mu gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .
Nyuma y’Ubufaransa , Umuryango w’abibumbye n’Ububiligi nabyo byamaganye ifatwa ry’ikibuga cy’indege cya Kavumu cyafashwe na M23 mu cyumweru gishize .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?