Perezida Kagame yijeje abanyarwanda umutekano usesuye muri 2025
Perezida wa Repubulika Kagame yifurije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka muka mushya muhire ndete anizeza abanyarwanda bose ko umutekano n’ubusugire bw’igihugu bizarindwa ku cyiguzi n’inzira byose bizasaba .
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu butumwa busoza umwaka wa 2024 buninjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025, aho yanagarutse ku bikorwa byaranze Igihugu muri uyu mwaka ushize.
Aho yagize ati: “Ndashaka kwizeza abanyarwanda ko umutekano w’u Rwanda n’ubusugire bwaryo bizahora birinzwe byimazeyo mu inzira zose zisabwa.”
Mu iri jambo ,Perezida Kagame yongeye gushimangira ko mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu karere, hasabwa guhera mu mizi yabyo, aho kubirenga hejuru, hakemurwa ibibazo bigaragara hirengagijwe imizi yabyo.
Aho yagize ati “Inzira z’ibusamo ntizakemura iki kibazo, birakwiriye ko habaho ibisubizo birambye bikemura ikibazo bishingiye mu mizi, bigatanga icyizere cy’amahoro arambye ku baturage bose b’Akarere.”
Perezida Kagame yanashimiye kandi uruhare Abanyarwanda bagize mu kwitabira amatora ya perezida n’aya abagize inteko ishinga amategeko, avuga ko uruhare rwa buri munyarwanda ruzakomeza kuba urwambere mu iterambere ry’igihugu.
Aho yagize ati : “Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe igihe iyo nkunga iba ikenewe.”
Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko iki gihugu cyanyuze mu bibazo bitandukanye mu 2024, nkaho icyateye impungenge cyane muri byo akaba ari icyorezo cya virusi ya Marburg cyahitanye abantu 15.