Perezida Kagame yerekanye impamvu interahamwe zicyidegembya !
Perezida Kagame yavuze ko abishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ababashyigikiye, babateye inkunga muri uwo mugambi mubisha kandi n’ubu ariko bikimeze.
Perezida wa Repubulika yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 ubwo yahuraga n’abaturage barenga 8000 Ni muri gahunda yiswe Kwegera Abaturage ibaye ku nshuro ya mbere kuva hatangizwa gahunda ya NST2.
Aho yagize ati : “Buriya Interahamwe kuba zihari kuva mu 1994 kugeza n’ejo bundi, ntimwibwire ngo ni ibyapfuye kuba gusa. Oya. Hari abandi babiri inyuma nk’abari babiri inyuma na mbere hose zijya kwica abantu hano mu Rwanda, zari zifite abazishyigikiye ni na bo baziherekeje zigakomeza kuba zikiriho n’uyu munsi.”
“Buriya Interahamwe kuba zihari kuva mu 1994 kugeza n’ejo bundi, ntimwibwire ngo ni ibyapfuye kuba gusa, oya. Hari abandi babiri inyuma nk’abari babiri inyuma na mbere hose zijya kwica abantu hano mu Rwanda.Twe twagumye tubwira Isi yose ikibazo cy’izi Nterahamwe, inkeke duhoraho, u Rwanda ruhoraho.”
Perezida Kagame kandi yihanangirije u Bubiligi yavuze ko bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 .
Aho yagize ati : “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa. Rukajya rutugarukaho, abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”
Uru nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame aganiriye n’Abaturage nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda nka Perezida, muri Manda y’imyaka 5 (2024-2029) mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize wa 2024, aho atangiriye mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko azakomereza no ku zindi Ntara y’Igihugu.