HomePolitics

Perezida Kagame yemereye Dj Ira ubwenegihugu bw’u Rwanda

Perezida Kagame yemereye Ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuhanga mu kuvanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi ku izina rya Dj Ira.

 Perezida wa Repubulika yemereye uyu murundikazi, umaze kubaka izina mu bijyanye no kuvanga imiziki mu Rwanda kuri iki cyumweru  tariki ya 16 Werurwe 2025 ubwo yahuraga n’abaturage barenga 8000 Ni muri gahunda yiswe Kwegera Abaturage ibaye ku nshuro ya mbere kuva hatangizwa gahunda ya NST2.

Mu ijambo yagejeje kuri bari bitabiriye iyi gahunda , Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda by’umwihariko abarenga 8000 bahuriye muri BK Arena, avuga ko yari yifuje guhura n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ari benshi, bagahurira i Gahanga ariko ntibyakunda kubera imvura.

Aho yagize ati :  “Nabonye ko bitaba byiza kongera gushyira abantu hamwe, ibihumbi 300, ibihumbi 400 ngo hanyuma banyagirwe n’imvura gusa tubure n’umwanya wo kuganira. Ni yo mpamvu twahisemo guhamagara bake n’abandi bahagarariye uturere ndibwira ko ibyo tuganirira aha na bo biri bubagereho.”

Perezida Kagame yanavuze ku bakomeza gushyigikira Interahamwe kugira ngo zibashe gukomeza umugambi wazo wo gutera u Rwanda.

Aho yagize ati : “Ikibazo gishyira mu majwi u Rwanda buri teka n’uyu munsi giteye gite? Ndahera ha handi nababwiye, Gakwerere wazanywe ku manywa n’abandi bari kumwe, amazeyo imyaka hafi 30. Twe twakomeje tubwira Isi yose iby’izi Nterahamwe, inkeke duhoraho ngaho turatewe, ngaho ku mupaka, ngaho barambutse, ngaho bajugunye amabombe yishe abantu muri za Kinigi hose, bakatubwira ngo ni bake.”

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame  aganiriye n’Abaturage nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda nka Perezida, muri Manda y’imyaka 5 (2024-2029) mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize wa 2024, aho atangiriye mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko azakomereza no ku zindi Ntara y’Igihugu.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *