HomePoliticsSports

Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rushobora kuzakira formula 1

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose kugirango ruzakire kamwe mu duce tw’irushanwa ry’isiganwa ry’utumodoka duto bizwi nka [Formula 1 Grand Prix ] .

Aya magambo y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda  yaje akuriranye nuko iki gihugu cyakiriye inteko rusange n’itangwa ry’ibihembo ku bahize abandi muri uyu mukino byatangiwe mu murwa mukuru  Kigali .

Mu ijambo Perezida Kagame yumvikanye aca amarenga yuko igihugu ayoboye ko cyifuza kugarura uburyo bw’iri rushanwa ku mugabane w’ Africa .

Aho perezida Kagame yagize ati: “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rwifuza  kuzana umunezero muri Afurika, mu kwakira ibirori bikomeye bya Formula 1.

“Ndashimira byimazeyo perezida wa F1 witwa Stefano Domenicali hamwe n’ikipe yose yo muri F1 ku ntambwe nziza imaze guterwa mu biganiro byacu kugeza ubu.Ndabizeza ko twegereje aya mahirwe n’uburemere n’ubwitange bikwiye.”

Mu gihe ibi u Rwanda rusaba byakemerwa ndetse hakanasinywa aya amasezerano y’ubufatanye kandi biteganijwe ko iri siganwa ryabera mu muhanda mushya uteganijwe kubakwa hafi y’ikibuga cyindege gishya cya Bugesera giherereye nubundi mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.

Igishushanyo mbonera cyerekana aho iri siganwa ryabera n’uburyo byaba byubatse cyakozwe na sosiyete y’uwitwa Alexander Wurz, wahoze ari umushoferi wa F1 akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abashoferi ba Grand Prix.

Isosiyete ya Wurz imaze umwaka urenga ikorana n’abajyanama, ibigo ndetse n’abayobozi baho.

Uyu muzunguruko w’uyu muhanda wazakoreshwa mu gihe impande zombi zaba zemeranije ibi ugizwe n’ubutambike bwinshi kani bwihuta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *