Perezida Kagame yahaye Col Stanislas Gashugi inshingano nshya
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi, ahabwa ipeti rya Brig Gen, anagirwa Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operations Force).
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025 n’ubuyobozi bwa RDF , Perezida Kagame yatangaje impinduka zuko Col Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ndetse , agahabwa ipeti rya Brig Gen, agahita anagirwa Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operations Force).
Maj Gen Ruki Karusisi waziyoboraga, yoherejwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo ahabwe izindi nshingano .
Karusisi Ruki yahawe ipeti rya Brigadier General mu Ugushyingo 2019 ari nabwo yahabwaga kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.
Gusa muri 2021 ,nibwo Ruki Karusisi nubundi wari usanzwe uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force) yongeye kuzamurwa mu mapeti agahabwa ipeti rya Major General .
Icyo gihe kandi si Maj. Gen Karusisi warihawe kuko yazamuriwe rimwe mu mapeti n’abari barimo Vincent Nyakarundi wayoboraga Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu .