Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro inama y’abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza [Commonwealth]

Perezida Kagame yageze muri Kigali Convention Centre, aho agiye gutangiza ku mugaragaro Inama y’Abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.Iyi nama izwi nka ‘Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association Conference’ yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu 45.

Uyu munsi tariki ya 9 /Nzeri Muri Kigali Convention Centre hari kubera Inama y’Abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth. Iyi nama igaruka ku butabera burengera ibidukikije, yitabiriwe n’abasaga 317 baturutse mu bihugu birenga 45 byo muri Commonwealth , iyi nama yitabiriwe na ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga barenga 20 ndetse n’abacamanza bo kuva ku Rukiko rw’Ikirenga kugeza ku Nkiko z’Ibanze.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama avuga ko mu byo baganiraho harimo ibyaha bikorerwa ibidukikije, imanza, imikorere y’inkiko mu kuburanisha ibyo byaha.

Haraganirwa kandi ku kurwanya ibirarane by’imanza, kwihutisha ubutabera, gukoresha ubuhuza n’ubundi buryo mu gutanga ubutabera, gukoresha ikoranabuhaga n’ibindi.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harisson, yagarutse kuri bimwe mu biganirwaho, mu Nama y’Abacamanza bo mu Bihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association), yatangiye i Kigali ku Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024.

Iyi nama ibaye nyuma yuko guhera Ku wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, hatangijwe Umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025, witezwemo kongera imbaraga mu bikorwa by’ubutabera birimo kunoza imiburanishirize y’imanza zimunga ubukungu bw’Igihugu harimo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.Perezida w’urukiko rw’Ikirenga yamenyesheje abitabiriye iki gikorwa ko u Rwanda ruzakira inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Ati: “Guhera mu Cyumweru gitaha kizatangira tariki 9 nzeri 2024, u Rwanda rugiye kwakira inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, iyo nama ikazibanda ku butabera burengera ibidukikije”.

Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti: “Ubutabera burengera ibidukikije”.

Muri iki gikorwa ngarukamwaka kimurikirwamo ibyo urwego rw’Ubucamanza rwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’intego rufite mu gihe kiri imbere, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025, watangijwe none, hazibandwa kandi ku kunoza gahunda y’iburanisha ry’imanza n’isomwa ryazo by’umwihariko izimunga ubukungu bw’igihugu harimo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *