HomePolitics

Perezida Kagame yasimbuje John Rwangombwa wari Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasimbuje John Rwangombwa wari Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu , ashyiraho Madamu Soraya Hakuziyaremye.

Ni amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, dore ko uyu John Rwangombwa yari yarasoje mandaze ebyiri nka Guverineri w’iyi Banki, akaba yaratangiye kuyiyobora mu mwaka wa 2013.

Madamu Soraya Hakuziyaremye yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, umwanya yagiyeho asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique wari umaze gutorerwa kuba umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

U Rwanda rumaze iminsi rufite ibibazo begendanye n’ifaranga aho riri guta agaciro ku buryo butari busanzwe, nubwo Banki nkuru y’igihugu yo yagiye igaragaza kenshi ko ntabidasanzwe.

Cyane ko , bimwe mu byagaragazwaga harimo n’icyorezo cya Covid 19 cyashegeshe ubukungu bw’ibihugu byinshi, ndetse bikagira ingaruka ku madovize igihugu cyinjizaga bityo n’idorali ryifashishwa mu kubara agaciro kandi mafaranga rikazamuka.

Izi mpinduka kandi ziri kujya mbere mu gihe amafaranga y’ibihugu byinshi yugarijwe n’Amafaranga y’Ikoranabuhanga(Digital Currency) , bigoye kuzagenzura mu gihe kiri imbere , ibyarushaho gukenesha ibihugu byinshi cyane iby’Afurika.

Madamu Soraya yashyizweho hamwe na Dr Justin Nsengiyumva uzakora nka Visi Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu , bakaba bitezweho kuzahura ifaranga ry’u Rwanda ridahagaze neza.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *