Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya ba RIB
Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Col Pacifique Kayigamba Kabanda wagizwe Umunyamanaganga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) wasimbuye Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari umaze imyaka irindwi kuri izi nshingano.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda asimbuye Col Rtd Ruhunga Kibezi Jeannot yari umaze kuri uwo mwanya imyaka irindwi.
Muri Gicurasi Umwaka ushizwe nibwo Perezida wa Repubulika , yagize Col Pacifique Kabanda yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.
Zimwe mu nshingano za RIB, harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.
Mu zindi nshingano ni ugushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.
Iyi Nama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wayo, inshingano yari anasanzweho, akaba yungirijwe na Kizito Habimana wagizwe Visi Perezida.
Muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi, hashyizweho Abakomiseri, barindwi, ari bo Fortunee Nyiramadirira, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Faustin Semanywa, Francoise Kabanda Uwera, na Judith Mbabazi.