Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe n’intsinzi ya Arsenal imbere ya Real Madrid mu mukino ubanza wa UEFA champions league wabereye kuri Emirates Stadium.
Wari umukino utegerejwe na benshi, Arsenal ntiyahabwaga amahirwe imbere ya Real Madrid imaze kwegukana Champions League inshuro 15 , ndetse ikaba arinayo ifite igiheruka batwaye batsinze Borussia Dortmund yo mu Budage.
Ikipe ya Arsenal yatsindiwe na Declane Rice, watsinzemo ibitego bibiri, byose yatsinze kuri kufura mu gihe icya Gatatu cyo gushimangira cyinjijwe na Mikel Merino , Arsenal itsinda umukino ubanza ku bitego bitatu ku busa(3-0).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Ati “Hano Gunners(Abafana ba Arsenal)Turagenda. Intsinzi nini n’umukino . igihe cyose nari mfite ukwizera …. Murakoze.”
“Here Gunners we Go. Big victory and game. Alwz had faith….Congrats. :):).”
Ikipe ya Arsenal n’u Rwanda bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bikorwa bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, ndetse iyi kipe iherutse kwerekana ko yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Arsenal isa nkitagifite ikizere cyo kwegukana Premier league bisobanuye ko aho isigaranye amahirwe ari Champions League, umukino wo kwishyura uzaba tariki 16 Mata 2025, ukazabera Santiago Bernabéu.