Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye ibikorwa by’isiganwa ry’imodoka
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) ndetse n’itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yitabiriye uyu muhango w’itangwa ry’ibihembo ry’abitwaye neza mu mukino w’isiganwa ry’amamodoka ku isi ndetse anakira ku meza bamwe mu bashyitsi bari mu Rwanda baje kwitabira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Isiganwa ry’Imodoka ku Isi [FIA] .
Perezida Kagame yitabiriye ibi birori ari kumwe na Mohammed Ben Sulayem usanzwe ari Perezida wa FIA, n’abarimo rurangiranwa Steve Harvey umenyerewe mu gukora biganiro by’abana ku ma shene ya televiziyo agiye akomeye hariya muri Leta zunze ubumwe za America wanaherukaga mu gihugu cy’u Rwanda bageneye igihembo kimenyabose Max Verstappen ari na we nimero ya mbere mu masiganwa ya Formula 1 nyuma yuko ariwe witwaye neza umwaka ushize muri uyu mukino.
Perezida Paul Kagame yanifatanyije n’abandi banyacyubahiro kumurika ku mugaragaro imodoka y’amasiganwa yakorewe mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’itangwa ry’ibihembo ry’abitwaye neza muri uyu mukino mu mwaka ushize.
Iyi modoka ikaba ari Igihangano cya Ishimwe Gad cyatoranyijwe nk’icyahize ibindi mu byatanzwe n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 120 ishize Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, FIA, ritangijwe. Iki gihangano kizanashyirwa ahakorerwa imurika ku Cyicaro cya FIA kiri ahitwa Place de la Concorde i Paris mu Bufaransa.
Perezida Paul Kagame yashimiye abitabiriye iyi Nteko Rusange, anitsa cyane kuri iyi modoka y’amasiganwa yakorewe muri iki Gihugu, avuga ko ari intambwe ishimishije y’urubyiruko.
Aho yagize ati : “Mbere yuko tuza hano, njye na Mohammed twasuye imodoka yakorewe hano mu Rwanda n’urubyiruko rukiri ruto rw’abanyeshuri rufite impano rwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. FIA yari ibashyigikiye.
“Abanyarwanda barishimira kuba mwese muri hano, ariko ntabwo ari iby’u Rwanda gusa. Ndashaka ko mumenya ko kuba muri hano ndetse no kuba mwarahazanye ibikorwa nk’ibi kuri uyu Mugabane, ni ishema kuri Afurika yose.”
Ni no muri uyu muhango kandi ,abanyabugeni batatu b’Abanyarwanda barushije abandi gukora ibihangano bibereye ijisho bijyanye n’isabukuru y’imyaka 120 ishize FIA ibayeho, bahembemo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi wejo ,Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, we yari yagaragaje ko bahisemo gukorera Inama y’Inteko Rusange mu Rwanda nk’ikimenyetso cyo gushimangira icyerekezo bafite mu rugendo rwo kwagukira ku Isi yose.
Umuhanzikazi Alyn Sano nawe yasusurukije abitabiriye isangira ry’abanyacyubahiro bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya FIA ndetse n’itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi mu mukino wo gusiganwa ku modoka ku Isi.
Izindi nkuru wasoma
- Ruben Amorim yahaye umurongo ibyo gusohoka kwa Rashford muri Manchester united
- Ukuri ku makuru avuga ko Rachid Kalisa yaba yarasezeye umupira w’amaguru
- Umushinga wo kugura Yawanendji-Malipangou muri Rayon Sports wamaze kugwamo inshishi
- Inzira ya Luanda : abagore bo muri DRC basabye Tshisekedi na Kagame kongera guhura
- DRC : abantu bakomeje guhunga ubutitsa nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC