HomePolitics

Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki Edouard ndetse anakora n’izindi mpinduka muri guverinoma

Inama y’abaminisitri yayobowe na Perezida wa Repubulika yabaye ku gicamunsi cyo ku munsi wejo , yemeje Dr Patrice Mugenzi nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mushya na Dr Cyubahiro Bagabe nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya naho Gasana Emmanuel na Bamporiki Edouard bahabwa imbabazi .

Izi mpinduka muri guverinoma zatangajwe biciye mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe mu masaha akuze ya tariki ya 18 /10 /2024 nyuma y’inama ya Guverinoma yari yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi yari yayobowe na Perezida Kagame .

Bamwe mu batakaje inshingano barimo Jean Claude Musabyimana wari umaze imyaka ibiri ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu dore ko yasimbuwe na  Dr Patrice Mugenzi kuri izi nshingano .

Naho Dr Ildephonse Musafiri wari umaze umwaka n’igice ayabora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akaba yasimbuwe na Dr Cyubahiro Bagabe kuri uyu mwanya .

Dr Mugenzi Patrice wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Musabyimana wari wagiye muri izi nshingano mu kwezi k’Ugushyingo 2022, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), inshingano yari yahawe muri Kanama umwaka ushize wa 2023.

Naho Dr Cyubahiro Bagabe wasimbuye Dr Musafiri wari wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Weruwe 2023, we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), inshingano yari amazeho amezi arindwi dore ko yari yazihawe muri Werurwe uyu mwaka.

Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.

Ni no muri iyi nama kandi hafatiwemo icyemezo cy’uko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bari barahamwe n’ibyaha bitandukanye, baherewemo imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje ishyirwa mu myanya ry’abayobozi batandukanye:

  • Ulrich Kayinamura yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund.
  • Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.
  • Eng Patricie Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative.
  • Ruberwa Bonaventure yagizwe Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *