HomePolitics

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo mugenzi we wa Kazakhstan n’Igikomangoma cya Jordan

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 12 /ugushyingo , Perezida Paul Kagame uri i Baku muri Azerbaijan, aho yitabiriye Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29), yahuye na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev ndetse n’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordan, Prince Al Hussein bin Abdullah.

Umukuru w’u Rwanda wageze i Baku mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, yahise anitabira itangizwa ry’iyi nama ya COP 29 mu gikorwa cyabereye kuri Sitade ya Baku.

U Rwanda na Kazakhstan ni ibihugu bihuriye ku kuba byombi bidakora ku Nyanja, bikaba byarubatse umubano mu nzego zitandukanye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byavuze ko Perezida Kagame na Perezida, Kassym-Jomart Tokayev baganiriye ibijyanye no kongera imbraga mu bufatanye mu by’ubucuruzi mu ngeri zitandukanye z’ubuzima byagira inyungu ku baturage b’ibihugu byombi, u Rwanda na Kazakhstan.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi “Baganiriye ku gutsimbataza imikoranire ishingiye ku bukungu mu nzego zitandukanye, mu nyungu z’Abaturage b’u Rwanda n’Aba Kazakhstan.”

Perezida Paul Kagame yanahuye n’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordan, Prince Al Hussein bin Abdullah na we bagirana ibiganiro.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na Prince Al Hussein bin Abdullah baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Jordan usanzwe wifashe neza, byose biganisha ku nyungu zihuriweho z’abatuye ibi Bihugu byombi.

Perezida Paul Kagame, yitabiriye inama ya 29 ijyanye n’Amasezerano y’Umuryango Mpuzamahanga agamije kureba ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe (UN Framework Convention on Climate Change).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *