Perezida Kagame yacyeje Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika
Perezida Paul Kagame amaze gushimira Donald Trump kubwo kongera gutorerwa kuba perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ahigitse uwo bari bahanganye Kamala Harris muri aya matora .
Donald Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yegukanye uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahigitse Kamala Harris w’ishyaka ry’Aba-Démocrates nyuma yo kubona amajwi ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris we yagize 244 .
Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abicishije ku urukuta rwe rwa X yatangaje ko mu izina ry’abanyarwanda bose muri rusange ndetse na guverinoma y’u Rwanda ashimiye perezida Donald Trump watorewe kuba perezida wa Leta zunze z’ Amerika mushya ndetse anamwifuriza imirimo myiza .
Aho yagize ati : ” Kuri Perezida watowe [ DonaldTrump] , Ndabashimiye cyane mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku matora yawe y’amateka kandi akomeye nka Perezida wa 47 w’Amerika.
Yakomeje agira ati : ” Ubutumwa bwawe burasobanutse cyane ni uko Amerika igomba kuba umufatanyabikorwa wihitiwemo kandi ukururwa n’imbaraga z ‘ibikorwa by’intangarugero, aho gushyiramo abandi ibitekerezo byayo hamwe n’ubuzima bwabo. Ntegerezanyije amatsiko gukorana nawe ku nyungu rusange z’ibihugu byacu mu myaka iri imbere.”
Ku wa Kabiri ni bwo Abanyamerika bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu wa 47 ugomba gusimbura Joe Biden.
Amajwi agitangira kubarurwa, Donald Trump ni we wagendaga imbere ya Kamala Harris.Mu masaha ya mbere hari aho Donald Trump yari afite amajwi 59.868.187 mu gihe Kamala Harris yari inyuma ye na 55.626.441 mu majwi rusange.
Donald Trump yegukanye intsinzi muri Leta zirimo North Carolina, South Carolina, Idaho, Mississippi, Iowa, Montana, Utah, Louisiana, Ohio, Wyoming, South Dakota, North Dakota, Texas, Florida, West Virginia, Tennessee, Oklahoma, Missouri, Alabama, Kentucky, Indiana na West Virginia.
Ku rundi ruhande, Kamala Harris yatsindiye muri California, Colorado, Delaware, District of Columbia, Maryland na Massachusetts.
Donald Trump yatangaje ko yegukanye intsinzi mbere y’uko amajwi 270 yuzura nyuma yo kubona ko ari imbere mu majwi muri Leta nyinshi.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, aho mu bihe bitandukanye cyagiye kiruha inkunga zigamije iterambere ry’inzego zirimo urw’ubuzima.
Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni $268. Harimo miliyoni $56 zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni $41 zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni $38 zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.
Hari na miliyoni $34 zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni $23 zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.
Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni $105, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni $147, naho mu 2019 aba miliyoni $135.
Mu ibi bihe bya Coronavirus, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabaye umufatanyabikorwa w’u Rwanda, aho zatanze imashini 100 zifasha indembe guhumeka zizwi nka ‘ventilators’, ziza no kongeraho imodoka za USAID zatanzwe ngo zifashishwe n’abakozi b’inzego z’ubuzima mu bikorwa byo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.