HomePolitics

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira mu yindi nama mpuzamahanga

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Werurwe, hateganijwe indi nama  ihuriweho y’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC), kugira ngo bakemure ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Iyi nama iriza kuba hifashishijwe iyakure, nk’uko ubunyamabanga bwa SADC bwabitangarije abanyamakuru  ku munsi wejo,ikazayoborwa na  William Samoei Ruto, usanzwe ari perezida wa Repubulika ya Kenya na Perezida wa EAC, afatanije na Nyakubwaha Emmerson Dambudzo Mnangagwa, perezida wa Repubulika ya Zimbabwe na Perezida wa SADC.

Ibi kandi byanashimangiwe na Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe akaba na Perezida wa SADC, aho yifashishije urukuta rwe rwa X akagira ati :“Abakuru b’ibihugu na guverinoma y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango uharanira iterambere rya Afurika y’Epfo (SADC) bazakora inama yabo ya kabiri ihuriweho ku ya 24 Werurwe 2025 kugira ngo bakemure ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ”

Iyi nama ihuriweho kandi yitezweho ko igomba kuzasuzumira hamwe raporo yatangiwe mu nama ihuriweho y’abaminisitiri ba EAC-SADC yabaye ku ya 17 Werurwe 2025 i Harare, muri Zimbabwe.

Twabibutsa ko ubwo aba bayobozi b’imiryango yombi, baherukaga guhura muri Gashyantare muri Tanzaniya basabye ko imirwano yahagarara mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Gusa guhera icyo gihe muri izi ntara zombi, byumwihariko mu mirwa mikuru yazo (Goma na Bukavu)  , niho habaye imirwano ikaze guhera icyo gihe.

Iyi nama nshya ihuriweho na EAC-SADC igiye kuba nyuma y’iminsi mike Félix Tshisekedi na Paul Kagame bemeye guhagarika imirwano ubwo bari i Doha, muri Qatar.

Iki cyemezo gifatwa nk’igifite ingaruka zikomeye ku ntambara yo ku butaka, bijyanye cyahise gikurikirwa n’itangazo ry’ihuriro M23-AFC ryatangaje ko rivuye mu gace ka Walikale, mu gihe ritegereje ibiganiro bitaziguye n’abayobozi ba Kongo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *