Perezida Kagame asaba ko ibihugu bidatanga imisanzu mu muryango wa EAC bifatirwa ibihano
Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge z’uko hari bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitatanga imisanzu, asaba ko hakorwa ingamba zirimo ibihano ku bihugu bibuze gutanga umusanzu wemewe.
Kagame yabisabye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, mu nama ya 24 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Arusha muri Tanzania. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bidatanga imisanzu byajya bihana, anashyigikira icyifuzo cya Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, wo kwihutira gutanga imisanzu kugira ngo gahunda za EAC zishyirwe mu bikorwa neza.
Kagame yavuze ko hakenewe ingamba zo kubahiriza imisanzu, agatanga urugero rw’uko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wateje imbere abanyamuryango bawo kubera uburyo hagira abatanze imisanzu batubahirije bagafatirwa ibihano. Yagize ati: “Dukeneye ingamba zo kubahiriza zikomeye, kubera ko ibiri kuba bitemewe ndetse ntibinarambye.”
Kuri ubu ibihugu birimo u Burundi na Sudani y’Epfo biri mu bifite ibirarane by’imisanzu isumba iyibindi, naho U Burundi bufite $11,2 miliyoni, mu gihe Sudani y’Epfo ifite $8,6 miliyoni.
Inama ya 24 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasize Perezida William Samoei Ruto wa Kenya asimbuye Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo ku buyobozi bw’umuryango. Ruto na we yasabye ibihugu by’umuryango kwihutira gutanga imisanzu kugira ngo EAC ishobore gushyira mu bikorwa gahunda zayo.
EAC ikoresha buri mwaka ingengo y’imari isaga miliyoni 103 z’amadolari, aho imisanzu y’ibihugu bigize umuryango igira uruhare runini, ndetse na mfashanyo zituruka hanze. Icyakora, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifite ibirarane binini by’imisanzu, aho kugeza ubu ifite $14,7 miliyoni by’ibirarane, ndetse iyi mibare ikaba iteganyijwe kugera kuri $22,5 miliyoni mu mwaka wa 2024/2025.
Perezida Kagame yasabye ko EAC yagerageza gukurikirana iby’iyi misanzu mu buryo bwimbitse, asaba ko ibyo bibazo byakemurwa mu buryo bwihuse kugira ngo imiryango nk’iyi ikomeze gukora neza.