HomePolitics

Perezida Joe Biden yongeye gushimangira ko Amerika ishyigikiye Ukraine nyuma y’igitero cy’Uburusiya

   Kuri uyu wa gatanu  perezida Joe Biden yongeye gushimangira ko Amerika ishyigikiye Ukraine nyuma y’igitero gikomeye Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.

Mu ijoro ryashize, Uburusiya bwagabye igitero giteye ubwoba mu kirere cya Ukraine. Abategetsi ba Ukraine bavuga ko Uburusiya bwarashe misile na drone bigera kuri 200 mu mijyi ya Ukraine no kubikorwa remezo by’ingufu, bigatuma abaturage ba Ukraine batabona amashanyarazi .

Biden yavuze ko igitero giherutse kuba mu gihe Amerika yiteguraga umunsi mukuru wo gushimira Imana, cyari giteye  ishozi kandi ko ari ikindi kibutsa Amerika  akamaro ko gushyigikira Ukraine.

Biden yavuze ko ubuyobozi bwe bumaze amezi menshi  bushaka icyo gukora  kugira ngo bufashe Ukraine kongera ingufu mubya gisirikare.

Aho yagize ati: “Uburusiya bukomeje gupfobya ubutwari, kwihangana, no kwiyenza ku baturage ba Ukraine. Amerika ihagaze hamwe n’ibihugu birenga 50 mu gushyigikira Ukraine no guharanira ubwisanzure ”, Biden aganira na CNN.

Mu gihe Perezida watowe aho muri Amerika Donald  Trump yitegura gutangira manda ye  ku nshuro ya kabiri, hagaragaye impungenge z’uko azakemura amakimbirane akomeje. Mu bihe byashize, Trump yavuze ko azarangiza intambara y’Uburusiya na Ukraine umunsi umwe.

Biden yashimangiye inkunga Amerika yiteguye  gutera Ukraine, cyane cyane ko yitegura kuva ku mirimo nanone kandi yavuze ko na Donald Trump ugiye kumukorera mungata ntakabuza nawe azakomeza guufasha Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *