Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze ko we natera u Rwanda azaca mu Kirundo
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda ni rutera u Burundi ruciye muri Congo, u Burundi buzahita butera u Rwanda buciye mu Kirundo.
Mukiganiro yagiranye na BBC, Perezida w u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko azi neza uburyo u Rwanda ruri gupanga gutera u Burundi, rwifashishije umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi wa Red- Tabara, ukorera ibikorwa byawo muri RDC.
Ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Perezida Ndayishimiye akomeza ashinja u Rwanda ko uko rwakoresheje M23 kugirango rutere RDC, ngo ari nako rusha gukoresha RED-Tabara ngo rutere u Burundi. Si ubwambere uyu Perezida Ndayishimiye yumvikanye yikoma u Rwanda ko rushaka kumutera, kuko kuva muri Muri Mutarama 2025 Ndayishimiye nibwo yatangiye kwibasira u Rwanda byeruye.
Yolande Makolo, Umuvugizi wa reta y’u Rwanda yavuze ko ibyo perezida w’ uburundi yavuze bitangaje ukurikije uburyo Leta y’u Rwanda yariri gushira imbaraga mu mibanire y’ibihugu byombyi ngo uzahuke binyuze mukurinda imipaka y’ibihugu byombi ibihuza na RDC
.Ati “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri, inzego z’igisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari zirimo guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka dusangiye, bijyanye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo.”
Ni nyuma yuko uyu Perezida Ndayishimye yari aherutse kuvugira mu rusengero ko ibyo u Rwanda ruri gutegura kuburundi ari ibisazi.Mumagambo ye ati “Erega ibyo barota ngo baratera u Burundi ni ibisazi, njye mbyumva nk’ibisanzwe.
Numvise bavuga ngo ‘Urumva, ingabo z’u Rwanda zirakomeye’. Uuuh! Iyo muba muzi nanjye ingabo mfite. Iyo baba bazi ingabo mfite. Bazimenye bate bataganira n’Imana ngo ibereke? U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka, burarinzwe.”
Nubwo ibi bigaragara nk’ubushotoranyi, Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko ifite ubushake bwo gukomeza kubana neza n’igihugu cy’u Burundi.
Iyi nkuru uyakiriye ute ?