HomePolitics

Perezida Emmanuel Macron afite umugambi wo kumvikanisha Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezida w’Ubufaransa afite umugambi wo kumvikanisha u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku kibazo cy’intambara yo muri Kivu ya Ruguru.

Nk’uko tubikesha ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, Emmanuel Macron azakira perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, ejo ku wa gatanu. Bukeye bwaho, ku wa gatandatu, azakira umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Aba bombi bazaba bari i Paris mu nama ya 19 y’abakuru b’ihigugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Francophonie.Perezida w’Ubufaransa “azabashishikariza kwihutira kugera ku masezerano nk’uko byateganyijwe mu mishyikirano y’i Luanda” muri Angola.

Mu kwezi kwa karindwi gushize, impande zombi zumvikanye ko imirwano igomba guhagarara. Ariko aya masezerano, kimwe n’andi nk’atandatu yayabanjirije, ntiyubahirijwe. Yananiranye kubera ko ntawe uva kw’izima.

Kongo ivuga ko u Rwanda rugomba kubanza kuyikurira abasirikare barwo ku butaka bwayo kandi nta mananiza. Naho u Rwanda ruvuga ko Kongo igomba kubanza gusenya umutwe wa FDLR. 

Kurundi ruhande kandi , Inzobere za ONU zivuga ko AFC/M23 ifashwa n’u Rwanda mu ntambara irwanamo n’ingabo za leta n’abafatanya na zo.

Izo nzobere kandi zishinja ingabo za leta ya DR Congo gufatanya n’imitwe y’inyeshyamba irimo DFLR irwanya u Rwanda, kurwana na M23.

Impande zose zihakana ibi ziregwa.Mu gihe hari amasezerano y’agahenge yumvikanyweho mu mezi hafi abiri ashize, ibiganiro by’amahoro by’i Luanda muri Angola nta gifatika kugeza ubu birageraho.

lliance Fleuve Congo – ifite umutwe wa M23 – ivuga ko irwanira impinduka muri icyo gihugu harimo umutekano ku Abatutsi b’Abanyecongo no gucyura impunzi zabo, gusa ubu yongeyemo ingingo yo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi imushinja imiyoborere mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *