Perezida Biden yasuye Angola mu ruzinduko rwe rwa nyuma muri Africa !
- Perezida Joe Biden Yageze muri Angola mu Ruzinduko Rwa Mbere .
- Rushobora kuba na Rwo Rwa Nyuma muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nka Perezida .
Kuri uyu munsi tariki ya 3 Ukuboza 2024 ,Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yamaze kugera muri Angola, mu ruzinduko rw’amateka rw’ingenzi mu mibanire y’igihugu cye na Afurika.
Biden yageze muri Angola mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere, nyuma yo kunyura muri Cape Verde aho indege ye, Air Force One, yahagereye mu gihe gito.
Aha yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Cape Verde, Ulisses Correia e Silva, ashimira iki gihugu cy’ikirwa ku nkunga kigenera Ukraine mu ntambara ishyamiranywamo n’u Burusiya.
Nyuma, yerekeje i Luanda muri Angola aho yari ategerejwe, akirwa n’abayobozi barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Angola.
Urugendo rwa Biden muri Angola rugamije gufatanya mu bikorwa bitandukanye birimo gusura ingoro ndangamateka y’ubucakara, ahateganyirijwe ibikorwa byinshi bya gisirikare n’imbere mu bucuruzi.
Uru rugendo rwaba ari na rwo rwa mbere Biden akoreye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuva atangira kuyobora Amerika, ndetse n’urugendo rushobora kuba na rwe rwa nyuma muri uyu mugabane mbere yo gusimburwa na Donald Trump mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Biteganyijwe kandi ko ku wa Gatatu, Biden azataha umuhanda mushya wa Gari ya Moshi uherereye mu majyepfo y’iki gihugu, umaze miliyari 1$.
Urugendo rwa Biden muri Afurika rugamije kuzahura umubano w’Amerika n’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano, harimo n’ingaruka z’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Angola, igihugu Biden agendereye, cyahawe inshingano na Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) zo kuba umuhuza mu kuganira ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse kigafasha u Rwanda n’iki gihugu mu gushaka umuti w’ibi bibazo.
Urugendo rwa Biden mu gihe cye cya nyuma muri White House, nyuma y’uko ahaye imbabazi umuhungu we, Hunter Biden, wari ushinjwaga ibyaha birimo kunyereza imisoro no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rugaragaza ko Afrika ikomeje kuba ikigega cy’umubano wa Amerika n’ibihugu byinshi muri Afurika.
By’umwihariko, Biden yakomeje kwemeza ko Afurika izakomeza kuba igicumbi cy’ubutwererane hagati y’Uburayi, Amerika, n’ibindi bihugu byiyongera mu guharanira iterambere n’umutekano ku mugabane.
Ibi bikorwa bizatuma umubano wa Amerika na Afurika y’umugabane wa Sahara wiyongera, nk’uko Biden yijeje ko Afurika izakomeza guhangana n’ibibazo by’iterambere no kubaka umubano urambye hagati y’impande zombi.