Perezida Biden yamaganye ibitero by’uburusiya kuri Ukraine
Kuri uyu wa kane tariki ya 26 / Ukuboza /2024 ,Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yamaganiye kure ibitero byo ku munsi wa Noheri byagabwe n’Uburusiya ku muyoboro w’amashanyarazi wa Ukraine, anasezeranya abatuye iki gihugu ko igihugu ayoboye kizakomeza gufasha Ukraine .
Ku wa gatatu, Leta ya Moscou yarashe misile na drone zirenga 170 kuri Ukraine, yibasira ibikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi bya Ukraine.
Ibi bitero byahitanye umukozi umwe wahakoraga , byibasiye urugomero rw’amashanyarazi kandi bituma Abanya Ukraine benshi babura umuriro mu gitondo cy’umunsi wa Noheri.
Mu ijambo rye, perezida wa USA ucyuye igihe yagize ati: “Amerika izakomeza gukora ubudacogora kugira ngo ishimangire intego za Ukraine mu kwirinda ibitero by’ngabo z’Uburusiya kwa Ukraine”.
Biden yongeyeho ati: “Intego y’iki gitero giteye ubwoba kwari uguhagarika abaturage ba Ukraine kubona ubushyuhe n’amashanyarazi muri iki gihe cy’itumba no guhungabanya umutekano muri iki gihe cya Noheli .”
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko ibi bitero byibasiye sitasiyo zikomeye za peteroli n’izi ngufu z’amashanyarazi za Ukraine ndetse aho ibintu byarushije kuba bibi cyane nuko izi misile uko ari 78 zavaga mu kirere, ku butaka, no mu nyanja.
Izi ngabo zanavuze ko zafashe misile 59 na drone 54, izindi 52 zitagira abadereva. Guverineri w’iyi leta witwa Oleh Syniehubov yavuze ko mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, byibuze abantu batandatu bakomerekeye mu gitero cya misile cyagabwe ku aka karere ka Kharkiv.
Perezida wa Ukraine we witwa Volodymyr Zelensky kubwe abona ko iki gitero cy’ibisasu bya misile cy’Uburusiya muri Ukraine kuri uyu munsi mukuru wa Noheli kitarimo ubumuntu na buke.
Aho yagize ati : “Uyu munsi, [Perezida w’Uburusiya Vladimir] Putin yahisemo ku bushake Noheli ngo abe ari bwo agaba igitero. Ni iki cyaba kutagira ubumuntu kurenza ibyo? Misile zirenga 70, zirimo na ‘ballistic’, na ‘drone’ [indege nto z’intambara zitajyamo umupilote] zirenga 100. Ibyagambiriwe ni urwego rwacu rw’ingufu z’amashanyarazi. Bakomeje kurwanira ko Ukraine iba mu kizima.” Nkuko yabitangarije France 24 .
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zo zanavuze ko misile zarashwe i Kharkiv zari mu bwoko bw’izizwi nka ballistique .Hagati aho, i Dnipropetrovsk, Guverineri Serhiy Lysak yanavuze ko Uburusiya bwangije amashanyarazi.