FootballHomeSports

Pep Guardiola yaciye amarenga ku gihe cyo gutangaza umwanzuro ku birego 115 bya Man city

Umutoza wa Manchester city witwa Pep Guardiola yatangaje ko nta gihindutse mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2025 ari cyo gihe cyo gutanga umwanzuro wa nyuma ku birego bigera ku 115 iyi kipe ishinjwa binafite aho bihuriye no guhonyora nkana amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imari .

Ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu gihugu cy’ubwongereza cyo cyemeza ko nyuma yo kumva ubwiregure bwa Man City kuri ibi birego bwabaye tariki ya 6 /Ukuboza ngo byahise byiyongera ndetse ngo kuri ubu bikaba bigeze ku 130 nyuma yuko hari ibyahise byongerwamo n’akanama gashinzwe imyinjirize n’imikoreshereze y’imari mu makipe abarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza [ Premier League ] .

Kuri Pep Guardiola we ngo yiteze ko izina ry’ikipe atoza rizashyirwaho umucyo mu gihe cya vuba.

Abajijwe niba abakinnyi bashobora gutinyuka kuguma muri Man city mu gihe baba bahanishijwe kumanuka , yagize ati: ‘Simbizi kuko icyi si igihe kiboneye cyo kubiganiraho kuko niyo byaba bizaba mu gihe cy’itumba rya mbere si nonaha .

Pep yanavuze ko  ibi birego uko byagenda kose bitazarenga muri Gashyantare bidahawe umurongo .

Aho yagize ati : ‘Sinzi ibizaba. nzi ko abantu benshi   babitegereje ko tumanuka ariko simbizi , sinzi igihe cyabyo  gusa uko biri kose ni mu ntangiriro za Gashyantare byaba byakabije bikaba muri Werurwe, [ahari]. ‘

Man city nubwo yakomeje guhakana byimazeyo aya makosa yose ishinjwa, iramutse ihamwe n’ibi byaha bikomeye irimo kuregwa, bashobora guhanishwa ibihano bikomeye by’amafaranga, kugabanyirizwa amanota cyangwa no kumanurwa mu nko mu cyiciro cya kane .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *