Pep Guardiola mu nzira zitandukana n’umufasha we

Pep Guardiola, usanzwe atoza ikipe ya Manchester city, ashobora gutandukana n’umufasha we Christina Serra

Amakuru aturuka mu gihugu cya Esipanye, avuga ko Josep “Pep” Guardiola, utoza ikipe ya Manchester city, agiye gutandukana n’umufasha we Christina Serra, bari bamaranye imyaka 10.

Ibinyamakuru bitandukanye by’imikino muri Esipanye, bikaba bivuga ko aba bombi bamaze hafi imyaka itanu batabana ahanini bitewe n’uko Christina Serra, w’imyaka 52,yari muri Esipanye,aho yakomerezaga amasomo ye mu bijyanye n’imideli ndetse akaba yari yarasize umugabo we mu gihugu cy’Ubwongereza i Manchester, mu kazi.

Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bamaze umwaka bumvikanye ku bijyanye na gatanya, gusa umubano wabo ngo ukaba ukimeze neza ku mpande zombi.

Nkuko ikinyamakuru The Sport, kibivuga, imyaka itanu bari bamaze batabana niyo yabaye nyirabayazana wa gatanya yabo, aho umubano wabo wagiye ukendera bikaza kurangira buri umwe ashaka gatanya.

Muri icyo gihe gishize bagaragaye inshuro nke cyane bari kumwe cyane, cyane mu birori bidasanzwe, hafi baherukaga kugaragara bari kumwe mu ruhame ni mikino ya Wimbledon, yabaye mu mpeshyi ishize.

Aba bombi bakoreye ubukwe i Barcelona, muri 2014, umujyi Guardiola, azi cyane dore ko yahakiniye hafi ubuzima bwe bwose muri ruhago, aba kandi bivugwa ko bari baramenyaniye aho nyine i Barcelona, mu myaka 20, yari yabanje.

Guardiola, w’imyaka 53, aho arusha umwaka umwe umufasha we Serra babyaranye abana 3, Maria,Marcus na Valentina.

Umukuru muri bo Maria, afite imyaka 24, asanzwe ari umunyamideli w’umwuga akaba afite abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, barenga ibihumbi 900, Marcus we afite imyaka 22, akaba atuye mu mujyi wa Dubai, aho afite kompanyi z’ubucuruzi zirenga 3 akuriye,ni mu gihe umuhererezi Valentina, we afite imyaka 17, akaba akiri ku ntebe y’ishuli.

Guardiola aza ku rutonde rw’ababaye abakinnyi beza n’abatoza beza muri rusange

Nk’umukinnyi Guardiola, yabashije gutwarana ibikombe birenga 7, n’ikipe ya Barcelona, mu gihe nk’umutoza amaze gutwara ibikombe bitatu bya (UEFA champions league) na 12, bya shampiyona zitandukanye aho yanyuze mu makipe nka Barcelona, Bayern Munich na Manchester City, arimo kugeza magingo aya, ntiwasoza utavuze ko uyu mugabo afite imidali y’ishimwe irenga 20, muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *